Munanguzi ni izina ry’inzoga y’inkorano nshya yagaragaye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera. Isuku n’uburyo iki kinyobwa gikorwamo biteye amakenga kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakinywa ndetse no ku mutekano wabo.
Kugira ngo iki kinyobwa kiboneke abagikora babanza gusya amatafari ahiye ifu yayo bakayivanga n’amazi ashyushye n’isukari babanje gukaranga ndetse bagashyiramo umusemburo, byamara gushya bakabiha abaturage. Iyo abaturage bamaze guhaga iki kinyobwa(basinze) nibwo usanga bakora ibyaha bitandukanye ndetse bamwe kikabangiriza ubuzima.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze umukwabu mu mudugudu wa Kirebe, akagari ka Nyarutembe mu murenge wa Rugera ahakunze kuvugwa iki kinyobwa bahafatira litiro zisaga 400 zacyo.
Abafashwe ni Manishimwe Pacifique ufite imyaka 31 y’amavuko na Nirere Beatrice w’imyaka 41 bombi bafatanwe litiro 200 buri umwe, zimenerwa imbere y’abaturage batuye muri ako kagari banasobanurirwa ububi bwazo ndetse basabwa kwirinda gukomeza kuzikoresha kuko zangiza ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugirango izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru bari bahawe n’abaturage ko muri izi ngo hengerwamo kandi hagacururizwa inzoga y’inkorano bise Munanguzi.
Yagize ati: ’’Ni amakuru yatanzwe n’abaturage ko mu rugo rwa Manishimwe Pacifique no kwa Nirere Beatrice hengerwa kandi hagacururizwa inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Munanguzi. Bimaze kumenyekana twagiye yo buri umwe tumusangana litiro 200”.
Izi nzoga zimaze gufatwa hahise haba inama n’abaturage kugira ngo zimenerwe mu ruhame ndetse bahabwe n’amakuru ku bubi bw’izi nzoga. CIP Karekezi yasobanuriye abari aho ububi bw’inzoga z’inkorano, akangurira abazikoreshaga kwisubiraho bakazigendera kure kuko uretse no kubakenesha zibangiriza n’ubuzima.
Yagize ati: ’’Nk’uko izina mwita izi nzoga ‘’Munanguzi’’ ribivuga ubwaryo kandi namwe nk’uko mubyibonera izi nzoga zishobora kubagiraho ingaruka mu buzima, mwaniboneye ko aho bazibika harimo umwanda mwinshi”.
Yakomeje abagaragariza ko izi nzoga arizo ntandaro yo guhungabanya umutekano mu baturage. Yabasabye kuzirinda ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho bazibonye mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo no kubumbatira umutekano.
Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
intyoza.com