• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Nyanza: Abantu 2 bapakiye imizigo nabi, bafashwe bashaka gutanga ruswa y’ibihumbi bitatu

Umwanditsi
February 27, 2020

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, Abapolisi bari mukazi bafashe abagabo babiri bari bapakiye nabi ibiti mu modoka ya Mitsubish FUSO RAB 458G. Aba bagabo, aho kwemera kwandikirwa amakosa bakoze bashatse guha Abapolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bitatu, bahita batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro, yabwiye intyoza.com ko aba bagabo babiri bageze ku bapolisi bari mukazi, ubwo bari bagiye kubandikira babahanira ko bapakiye nabi ibiti mu modoka mu buryo bubangamiye gahunda ya Gerayo Amahoro, aho kwemera guhanwa bashaka gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu(3,000Frws).

Ati” Abapolisi bari kuri night snack Check-Point( mu muhanda hamwe abapolisi baba bashyize mu muhanda ibigaragaza ko bari mukazi) yakoreraga aho bita ku bigega bafashe abagabo 2 ubwo babahaga Ruswa y’amafaranga 3000 kugirango batabahanira ikosa ryo gupakira nabi bari babafatiyemo.Abo ni ABIMANA Donath(29yrs)uyu akaba yari atwaye imodoka MITSUBISH FUSO RAB 458G ikaba yari ipakiye ibiti byo kubakisha na BAREKE Festus(49yrs)uyu akaba ariwe nyiri umuzigo”.

Akomeza ati” Bavaga HUYE bagiye i Nyamata ari naho bari bajyanye ibyo biti. Ubwo bageraga ku ba polisi bagiye kubandikira abandi bababwira ko bafite Fanta 3, bahereza umwe mu bapolisi bari aho mu kazi inoti 2 zigizwe n’imwe ya 2,000 n’indi y’1,000 bayazingiye muri Carte jaune kugirango abafashe bikomereze. Ayo mafaranga yatanzwe na Chauffeur ayahawe na nyir’umuzigo”.

CIP, Twajamahoro, avuga ko aba bagabo babiri bakekwaho guha ruswa abapolisi bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB rukorera mu Murenge wa BUSASAMANA hamwe n’ibyo bafatanywe kugirango bakurikuranywe ku cyaha bakekwaho. Mu gihe imodoka nayo ifungiye kuri DPU Nyanza kugira ngo ibiti ipakiye babanze babipakire neza kugira ngo bidateza impanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga