• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Musanze: Kwishyira hamwe kw’abafite ubumuga byabarinze gusabiriza

Umwanditsi
February 28, 2020

Abafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Musanze bahamya ko kwishyira hamwe kwabo byabarinze umuco bavuga ko utari mwiza wo gusabiriza. Bavuga ko ubumuga bwa mbere ari ukudatekereza no kutagira abajyanama beza.

Bamwe mu baganiriye na intyoza.com barimo abakora ubudozi, ubucuruzi n’ibindi bitandukanye, bavuga ko kwibumbira hamwe bibafasha guhuza imbaraga no kwishakamo ibisubizo byo kwiteza imbere, bikabarinda gusabiriza nk’uko hari aho usanga bigaragara.

Abineza Christiane, atuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, akaba afite ubumuga bw’Ingingo. Avuga ko kugira ubumuga bitavuze ko umuntu adashoboye. Gusabiriza kuriwe abibonamo nko kwiyambura agaciro no kugira ubunebwe mu mutwe.

Avuga ko yiteje imbere abikesheje kwishyira hamwe n’abandi, by’umwihariko binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aho batangiriye ku biceri bibiri by’ijana (200Frws, nk’umugabane shingiro). Ubu ni rwiyemezamirimo uha serivisi abashaka kwandikisha inyandiko zitandukanye, abashaka gufotoza impapuro ( afite Secretariat Publique) n’ibindi.

Akomeza avuga ko ibi bimubeshejeho, kandi ko yikemurira ibibazo bitandukanye birimo kwigurira imyambaro, kurihira abana ishuri n’ibindi. Muri uku kwishyira hamwe kw’abafite ubumuga, ngo barasurana kandi ushaka amafaranga yo kugira icyo akora kimuteza imbere araguza akayahabwa.

Abakorera muri iyi Koperative y’ubudozi, bafite ubumuga bwo kutavuga. Uretse uwo mubyeyi uteze igitambaro mu mutwe ufite ubumuga bw’ingingo (amaguru) n’uwo mugabo umukurikiye ufite ubumuga bwo kutabona( uko ari babiri bafite ahandi bakorera).

Abineza, ahamya ko imibereho ye ya cyera atayigereranya n’iy’ubu kuko ngo yateye imbere. Avuga ko gutangira babitsa ibiceri bibiri byi’ijana ngo hari benshi batabiha agaciro, ariko ngo iyo igihe cyo kurasa ku ntego kigeze( kugabana igishoro n’inyungu yabonetse kubera abagurijwe), usanga amafaranga umuntu abonye akoze ibikomeye.

Asaba abagifite umuco wo gusabiriza bitwaje ko bafite ubumuga kuwucikaho bagashaka uko bishyira hamwe bagakora bakiteza imbere aho kwirirwa batega umuhisi n’umugenzi basabiriza.

Shirumuteto Innocent, afite ubumuga bwo kutabona yakuye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ahamya ko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi, ko igishoro cya mbere ari mu mutwe. Avuga ko nyuma yo guhura n’ubumuga aticaye ngo asabirize, ko yashatse icyo akora kandi akishyira hamwe n’abandi bikamufasha kwiteza imbere.

Uyu ni umwe mubafite ubumuga bwo kutavuga. Akoresha iyo mashine aboha imipira yambarwa.

Aba mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rigizwe n’abanyamuryango 29 aho ubu mu bagize itsinda ntawashaka kuguza amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000Frws) afite umushinga wo kwiteza imbere ngo ayabure. Ahamya ko ibyiza byo kuba mu matsinda byamenywa n’abayagiyemo kubera aho yabagejeje.

Mu kwishakamo ibisubizo no gushaka kwigira, avuga ko yagiye kwiga uburyo bwo kuvura abantu amavunane (Massage) kandi ko abikorera benshi bikabasha kugira icyo bimwinjiriza. Ibi byose hamwe n’ibindi akora by’ubucuruzi ngo yabikoze yanga kujya gusabiriza yitwaje ko afite ubumuga.

Asaba abafite ubumuga bakigaragara hirya no hino basabiriza kubicikaho ngo kuko hari byinshi byakorwa n’ufite ubumuga bitari ugusabiriza. Gusabiriza abibonamo nk’ingeso mbi ikwiye gucika, gucibwa no kwamaganwa na buri wese

Abafite ubumuga bwo kutavuga bibumbiye muri Koperative Dukoranumurava (DUKORANUMURAVA DEAF-DUDECO), bamaze umwaka bibumbiye hamwe, aho bakora ubudozi n’ibijyana nabyo. Bavuga ko kwishyira hamwe byabafashije kwiteza imbere, gusabana na bagenzi babo no kwikura mu bwigunge.

Uyu arerekana uko bakora ensinye zishyirwa ku myambaro y’amashuri.

Bavuga ko buri wese mu bagize Koperative afite imibereho myiza, aho nta numwe ubeshejweho no gusabiriza.

Mu karere ka Musanze, kugeza ubu mu mpera z’ukwezi kwa kabiri kwa 2020 habarurwa Koperative z’abantu bafite ubumuga butandukanye 33, aho zibarizwa mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga