• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi: Miliyoni 100 z’abanyamigabane muri KIG zashowe mu ruganda rw’ikigage- Mariko Rugenera

Umwanditsi
March 2, 2020

Umuyobozi wungirije wa KIG-Kamonyi Investment Group (Sosiyeti y’ishoramari mu Karere ka Kamonyi), Mariko Rugenera aramara impungenge abibazaga aho amafaranga bashoye muri KIG yagiye n’icyo akora. Ni nyuma y’inama y’abanyamigabane yateraniye mu cyumba cy’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 01 Werurwe 2020, aho yatangaje ko amafaranga y’abanyamuryango atazimiye, ko ahubwo bafashe Miliyoni ijana bakazishora mu ruganda rw’Ikigage.

Mariko Rugenera, avuga ko mu bihe byashize hari bamwe mu banyamigabane bagiye bibaza ibibazo by’aho amafaranga bashoye yagiye, aho bamwe banamuhamagaraga cyangwa se bakabaza abayobozi batandukanye iby’imigabane batanze muri KIG. Avuga ko amafaranga y’abanyamigabane yashowe aho babona ko hari inyungu.

Ati“ Dufite Miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda. SPIC (Sosiyete y’ishoramari y’Intara y’Amajyepfo igizwe n’abikorera bo muri iyi ntara n’ubuyobozi bw’uturere tugize intara), irimo kubaka uruganda rw’Ikigage muri Bishenyi, Umurenge wa Runda yaratwegereye, aha natwe tuvuga yuko rwose tugize Imana tubonye aho twashora ayo mafaranga y’abaturage bafashe imigabane muri KIG, dushyiramo imigabane ingana na Miliyoni ijana (100,000,000Frws)”.

Akomeza ati“ Hari abaturage bari baratangiye kwibaza bati; amafaranga yacu twatanze arakora iki, yagiye hehe, aho nti bayariye?, Akarere nti kabone ibisubizo kabaha, rimwe na rimwe nanjye bakanterefona bamwe bavuga ngo mudusubize amafaranga yacu, nkababwira ko yabaye aya Sosiyeti, ko nanjye ntabona uko nyabasubiza. Imana twagize ni uko uruganda rw’Ikigage rwabonetse tugashoramo ayo mafaranga”.

Mariko Rugenera, ahamya ko icyiza kiri mu gushora aya mafaranga mu ruganda rw’Ikigage rwubatswe mu Karere ka Kamonyi ari uko ngo uretse no kubyarira inyungu abanyamigabane ba KIG, ruzanaha imirimo abanyakamonyi, abaturage bahinga amasaka n’ibigori nabo bakazabona isoko kubera uruganda n’izindi nyungu zirukomokaho nk’abari hafi yarwo kurusha abandi.

Nyuma y’iyi nama yabaye, aho yitabiriwe n’abanyamigabane bake ugereranije n’abari bitezwe dore ko mu bantu basaga 200 nta na 15 bayitabiriye kandi baramenyesheje kare mu buryo bunyuranye burimo n’amatangazo, hafashwe icyemezo cy’uko tariki ya 13 Werurwe 2020, ubwo inama njyanama y’Akarere ka kamonyi izaba yateranye, abajyanama bazasobanurirwa n’ubuyobozi bwa KIG kugira ngo nk’abantu bahagarariye abaturage kandi babegereye bajye babasha kubasobanurira no kubasubiza ku bibazo bibaza, ariko kandi banabahumuriza ko amafaranga yabo atazimiye, ko ahubwo hari aho yashowe kandi habafitiye inyungu.

Ubuyobozi bwa KIG, burasaba kandi abaturage bashoye imigabane muri iyi Sosiyete ko bakwegera ubuyobozi bw’Akarere bukabafasha kubaha amakuru y’ibyo bibaza dore ko hari na bamwe baheruka batanga imigabane ubu kubabona bikaba bigoye, banasabwa kandi kujya bitabira inama.

Mariko Rugenera/Umuyobozi wungirije wa KIG, akaba n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant( Radiant Insurance company).

Sosiyete y’Ishoramari yitwa KIG-Kamonyi Investment Group, yashinzwe mu mwaka wa 2008 igizwe n’Abanyakamonyi bari bagamije gushora imari ngo bazamure akarere bakomokamo. Baterana bwa mbere bari biyemeje gutangirana amafaranga arenga Miliyari imwe, ariko hatanzwe Miliyoni 68 gusa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga