Huye: Umusore yavuye i Kigali ajya iwabo, bamusanga amanitse mu kiziriko yapfuye 

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2020 mu masaha y’umugoroba, Umusore witwa Ndamage Jules w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu Mudugudu wa Muremera, Akagali ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira ho mu karere ka Huye, yasanzwe mu kiziriko ari umupfu.

Uyu musore, yigaga ibijyanye n’ubukanishi bw’imodoka mu mujyi wa Kigali. Papa we umubyara witwa Bugingo Viateur yatangarije intyoza.com ko ubusanzwe ntacyo yapfaga n’umwana we, ko urupfu rwe rwamutunguye.

Ati” Nanjye ntabwo nari nahiriwe gusa ndatashye nsanga yiyahuye ari mu kiziriko mu ruganiriro(Saloon)”.

Uyu Papa wa nyakwigendera, akomeza avuga ko ubusanzwe ntacyo yapfaga n’umwana we. Gusa, akongeraho ko abantu bagendana ibibazo bityo kuvuga icyateye kwiyahura bitoroshye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yemejwe n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre aho yagize ati” Nibyo koko uyu musore Ndamage yiyahuye yaramaze iminsi i Kigali, avayo aza iwabo I Huye bitewe ni uko inzu yabagamo babirukaniye amafaranga”.

Umuvugizi wa Police kandi akomeza avuga ko amakuru yamenyekanye atanzwe na murumuna we badasangiye Nyina aho yaravuye kwiga akamusanga mu ruganiriro amanitse mu mugozi yapfuye.

Nyakwigendera Ndamage Jules, mbere yo kujya kwiga umwuga w’ubukanishi bw’imodoka yabanje gukora umwuga wo kogosha aho yakoreraga mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza mu isantere y’ubucuruzi izwi nko ku Rupango.

Umurambo wanyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda bya Butare-CHUB, kugirango ukorerwe isuzumwa hamenyekane imvo n’imvano y’urupfu rwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →