Kamonyi/Musambira: Abaturage basabwe gushyira ku rutonde abo bakekaho ubujura

Mu nama y’inteko rusange y’abaturage b’Umurenge wa Musambira yateranye kuri uyu wa 03 Werurwe 2020 mu Kagari Kivumu, Umudugudu wa Nyagisozi, ikitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice, abaturage nyuma y’impungenge bagiye bagaragaza z’umutekano muke baterwa n’abajura, basabwe gufata impapuro buri wese akandika amazina y’umujura akeka kugira ngo bishyikirizwe inzego zibishinzwe, bakurikiranwe.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abanyamusambira kurushaho gufatanya n’irondo ry’umwuga bagamije kwicungira umutekano. Yabibukije ko umutekano ari inshingano ya buri wese, abasaba ubufatanye n’ubuyobozi mu gutanga amakuru yatuma abakekwaho gukora ibyaha aho bari hose bafatwa.

Abaturage bari mu nama y’inteko hamwe n’ubuyobozi.

Gusaba abaturage gushyira ku rutonde abo bakekaho ubujura, bije ku mpamvu z’uko abaturage bamaze iminsi bagaragariza ubuyobozi ko bajujubijwe n’abajura, nyamara bakabwirwa ko abagiye bafatwa mbere bakurikiranwe ku byaha bakekwagaho, bamwe bakaba bagikurikiranwa mu butabera. Abo abaturage banditse babakekaho kubajujubya babiba, amazina yabo yasomewe muruhame ndetse n’inshuro buri wese yatowe( ukekwaho ubujura).

Usibye iki kibazo gihangayikishije Abanyamusambira ku mutekano muke uterwa n’abajura, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yanabaganirije muri rusange ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’uko bafatanya n’ubuyobozi mu kwishakamo ibisubizo.

Meya Kayitesi, yasabye by’umwihariko abaturage kurangwa n’umuco w’Isuku aho batuye kugera no muburiri. Yabasabye kandi gukaraba, bakambara imyenda imeshe, Isuku bakayigira umuco, bakita ku bwiherero babugirira isuku.

Mu gukemura ibibazo by’abaturage, bibukijwe ko buri wese akwiye guharanira kubana neza na bagenzi be, guharanira kwikemurira no kwishakamo ibisubizo bidasabye kujya mubuyobozi, ibisaba ko unuyobozi bubyinjiramo bikaba ibyananiranye ku rwego rw’Umudugudu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →