• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
08/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
08/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
08/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo

Musanze: Inka imwe yahawe muri Girinka munyarwanda yamukuye ahakomeye, aratengamaye

Umwanditsi
March 3, 2020

Cyamwari Reniya, atuye mu Mudugudu wa Mwanganzara, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko, Akarere ka Musanze. Ku myaka 70 y’amavuko, avuga ko inka ya Girinka yahawe yamukuye ahakomeye. Yayihawe ari inyana imwe muri 2006 ariko imubyariye 12. Yabonye amata, ifumbire n’amafaranga. Umukamo uri hagati ya Litiro 9-15 kuri buri Nka ku munsi. Ni urugero rwiza rw’umuturage wabyaje umusaruro gahunda ya Girinka.

Cyamwari, ni umwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya Girinka kuva iyi gahunda itangizwa mu mwaka wa 2006. Avuga ko agihabwa Inka yayifashe nk’umurimo we ugomba kumutunga, ayitaho nayo iramukundira imuha umusaruro ukwiye.

Mu rugo kwa mukecuru Cyamwari,  asigaranye inka eshatu. Ikamwa litiro nke ni icyenda ku munsi. Izindi yarituye agira n’abo agabira, izindi arazikenuza.

Ati“ Inka mbona akamaro yamariye gakomeye. Hari ahantu yamvanye n’aho ingejeje kuko mbere nari umuntu ubereye aho ngaho, ariko maze kuyibona inteza imbere. Nabonye amata mbona ifumbire, iranzamura abana banjye bariga bararangiza bari gukora imirimo”.

Akomeza ati“ Nari mfite inzu ntoya mu Muduguru y’ibyumba bitatu ariko ubu narayongereye iba ibyumba bitandatu, mbere ntarabona ifumbire aho nakuraga imifuka itatu y’ibishyimbo ubu harava itandatu. Inka narayikunze nyigira umurimo wanjye numva nta kandi kazi nakora atari iyo nka yanjye ndi gukurikirana, nayo yarankunze kuko nayitayeho”.

Inzu yavuye ku byumba bitatu arayagura biba bitandatu.

Cyamwari, ntabwo yumva uburyo abantu bahabwa inka muri Girinka bakavuga ko igora, irushya, ngo irenze ubushobozi bw’uyihawe. Ahamya ko byose biterwa n’agaciro umuntu abona mu nka kuko ngo nawe yayihawe atagira ubushobozi ariko kuyiha umwanya, agaciro, kuyikunda no kuyibona nk’umurimo we byamuteye kuyitaho nayo iramukunda.

Cyamwari, agira inama abahabwa Inka muri gahunda ya Girinka n’abandi bashaka kubyaza Inka umusaruro, ko bakwiye gukunda Inka bahawe, bakayiha umwanya n’agaciro ngo kuko no mu kazi gasanzwe umuntu abona umusaruro w’umurimo akora bitewe n’agaciro n’umwanya yawuhaye. Avuga rero ko bigoye kubona umusaruro mu Nka utitayeho, utahaye agaciro n’umwanya wawe.

Gahunda ya Girinka munyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2006. Igamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abanyarwanda binyuze mu bworozi bw’inka zitanga umukamo. Ubworozi bw’Inka zitanga umukamo, ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye kandi bujyanye n’umuco w’Abanyarwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5860 Posts

Politiki

4111 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga