Gisagara: Aho kubona Impunzi zihari nk’inyabibazo, bazibonamo abafatanyabikorwa mu iterambere

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome ahamya ko impunzi zisaga ibihumbi icumi zibarizwa muri aka karere batazibonamo nk’abantu bagowe, abantu baje guteza ibibazo. Bazibonamo ibisubizo n’abafatanyabikorwa mu iterambere n’impinduka z’imibereho y’Abanyagisagara n’impunzi ubwazo.

Gisagara ifite impunzi 10,574 bari mu miryango isaga ibihumbi bibiri na magana abiri. Buri kwezi bahabwa amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 80 yo kubatunga. Ubuyobozi n’Abaturage baturanye nazo, bubatse ubufatanye ku buryo amafanga impunzi zibona nabo abageraho akabafasha kwiteza imbere; yaba ucuruza butiki, yaba ufite inka ikamwa, yaba ufite ibishyimbo yejeje, ufite imirima n’ibindi! bose barunguka kuko impunzi ibona ibyo ikeneye n’umuturage akabona ku ifaranga akikenura.

Mu kiganiro na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu wa 05 Werurwe 2020 bari muri aka karere muri gahunda yiswe “Menya Intara yawe”, Meya ati“ Abaturage barimo guhindura ubuzima biturutse mu bufatanye n’impunzi. Mbere twagiraga ikibazo amamodoka akaza ari menshi yinjira mu nkabi, ukabona bafite ukwibaza bati ariko aba bantu ko bahabwa bonyine kandi natwe twarabacumbikiye?, ariko uyu munsi ntabwo bagifite icyo kibazo”.

Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR, abaturage bafashijwe gutunganya igishanga ndetse n’impunzi zitizwa imirima zihinga umuceri. Uyu mushinga uhuza impunzi n’abaturage washowemo Miliyali zigera mu icyenda z’amanyarwanda, aho biteganijwe ko hazubakwa amashuri, kubaka isoko, gutunganya isoko rya Mugombwa na Musha, TVET ya Mugombwa n’ibikoresho byayo, amashuri 40 ya Etaje azubakwa n’ibindi bikorwa bitandukanye, byose bigamije kuzamura no guhindura imibereho y’impunzi n’abaturage babana nazo.

Rutaburingoga Jerome / Mayor Gisagara.

Ubufatanye n’izi mpunzi no kuzifungurira imiryango kw’abaturage ba Gisagara bakaziha imirima zigahinga, bakagirana imishinga n’ibikorwa bibahuza, byatumye amarembo yaguka bityo haba ku ruhande rw’impunzi ndetse n’abaturage buri wese afatanya n’undi mu bikorwa bihindura ubuzima. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR kimwe n’indi miryango mpuzamahanga ikorana n’izi mpunzi babonye ko uku gufatanya bifasha impande zose kubaho neza no kwiyubakira iterambere maze babafasha mu mishinga itandukanye ibahuza ituma barushaho gusabana no gufashanya nta numwe ubangamiye undi, ahubwo buri wese akunguka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →