Nyanza: Turashaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere-RAB 

Bamwe mu bahinzi ntangarugero, abajyanama mu buhinzi, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Nyanza, bamaze igihe cy’iminsi itatu bahugurwa uko batunganya ifumbire y’imborera ikaboneka mu gihe gito ari nayo mpamvu.

Ayimpaye Vladimir, Umukozi mu mushinga SAIP, ubarizwa mu kigo cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko bari gushaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere, bashaka ko ifumbire iba imwe mu nzira yatuma umusaruro wiyongera.

Ati” Turigushaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere kuburyo ubutaka buto dufite twabubyaza umusaruro tugashobora guhaza abanyarwanda, tukanasagurira amasoko”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri bimwe bituma umusaruro wiyongera harimo ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda, ari nayo mpamvu bateguye amahugurwa aho ifumbire ikorwa mu gihe gito Kandi ku giciro gito.

Umwe mu bahinzi ntangarugero witwa Ntawayingira Marcelline utuye mu murenge wa Nyagisozi avuga ko ari umwanya mwiza wo kujya kwigisha n’abandi bakaba abahinzi ntangarugero.

Ati” Tuzajya dufata ifumbire y’imborera yacu tuyikore, batweretse uko umuntu ashobora gukora ifumbire y’imborera. Mbere ifumbire mva ruganda no kutugeraho byatuvunaga ariko ntabwo bizongera kutuvuna, ngiye kwigisha abandi mfate icyumweru nereka abahinzi uko tuzajya tubona ifumbire mu gihe gito”.

Prean Naidoo umukozi w’umushinga Life works Global ushinzwe gufasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ari nawe watanze amahugurwa, avuga ko kwigisha abahinzi gukora ifumbire ku giti cyabo ari uburyo bwo kubafasha kwigira.

Ati”Abahinzi bakura amaronko k’ubutaka ntibabona ibibatunga bihagije. Iyo turi kubigisha gukora ifumbire ku giti cyabo tuba turi kubigisha kwigira”.

Aba baturage bahuguriwe uburyo bwo gutunganya ifumbire y’imborera, batangira kuyikoresha nyuma y’iminsi 18, mu gihe ubusanzwe yatangiraga kwifashishwa nyuma y’amezi atatu.

Photo/Theo

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →