Corona Virus mu marembera nyuma y’aho ubushinwa buvumbuye umuti uyihangara byihuse

Mu gihugu cy’u Bushinwa, urwego rw’Ubuzima kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 rwatangaje ko hari umuti witwa “FAVIPIRAVIR” babonye ufite ubushobozi bwo gukiza icyorezo cya Corona Virus. Ni nyuma y’aho uyu muti ukoreweho ubushakashatsi kuva muri Gashyantare 2020.

Favipiravir, ni umuti ubusanzwe wakoreshwaga mu kuvura ibicurane byo mu bwoko butandukanye. Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Butabire (China National Center for Biotechnology Development), Zhang Xinmin, yavuze ko mu miti yose bakoreyeho ubushakashatsi, basanze nta wundi muti urusha ubushobozi Favipiravir.

Zhang Xinmin, umuyobozi w’iki kigo mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020, yavuze ko mu barwayi basaga 80 bari bafashwe na COVID-19, bakoreweho igerageza mu bitaro bya Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong; abarwayi 35 bahabwaba ibinini bya Favipiravir bakize vuba kurusha abandi 45 bitabwagaho mu buryo busanzwe bwo kuvura ibimenyetso bya COVID-19.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Zhongnan bya Kaminuza ya Wuhan na bwo bwagaragaje ko ubushobozi bwo gukiza COVID-19 hifashishijwe Favipiravir ari bwo bwiza kurusha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa.

Nkuko igihe.com dukesha iyi nkuru kibivuga, Zhang yasabye ko uyu muti uhita wongerwa mu buryo busanzwe buri gukoreshwa n’abaganga mu kuvura Coronavirus.

Ikigo gikora imiti mu Bushinwa cyahise cyemererwa gukora uyu muti ku buryo ugera ku bawukeneye bose.

Favipiravir (T-705) yavumburiwe bwa mbere mu gihugu cy’u Buyapani. Abakoze uyu muti bashakaga guhangana na virus zitera ibicurane bifata abantu byo mu bwoko bwa A na B.

Uyu muti ukaba waranagaragaje ubushobozi bwo gukiza ibicurane by’ibiguruka birimo H5N1 yigeze kwibasira ibihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Misiri, u Buhinde, Indonesie na Vietnam kuva byamenyekana mu 2003.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →