Nta Leta nimwe mu zigize Amerika itaragerwamo na Corona Virus

Kuva kuri uyu wa Kabiri Tariki 17 Werurwe 2020, nibwo Leta ya West Virginia, imwe muri Leta 50 zigize Amerika ari nayo yari isigaye yabonetsemo umuntu wa mbere ufite Corona Virus. Abaturage Miliyoni 8.5 batuye New York City bashobora gutekakwa kuguma iwabo.

Jim Justice, Guverineri w’iyi Leta ya West Virginia atangaza uyu muntu wa mbere wagaragaweho Corona Virus-Covid-19, yagize ati“ Twari tubizi ko ibi biri hafi gushyika”.

Muri Amerika, kugeza ubu abantu 108 bamaze kwicwa n’iki cyorezo cya Corona Virus, mu gihe abasaga 6,300 aribo bamaze kwemezwa ko barwaye iyi Corona Virus.

Ku rwego rw’Isi, harabarwa abantu basaga ibihumbi magana abiri (200,000Fr) bafite iyindwara, mu gihe muri aba abasaga ibihumbi umunani (8,000) bamaze guhitnwa nayo.

Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump burimo gushakisha amafaranga y’ingoboka ku bukungu, angana na Tiriyari imwe y’Amadolari, umunyamabanga wa Amerika ushinzwe iby’Imari, Steven Mnuchin kuri uyu wa kabiri ku mugoroba bivugwa ko hari ibyo yaburiye abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ababwira ko mu gihe inteko ishingamatageko yananirwa kugira icyo ikora abadafite akazi muri Amerika umubare ushobora kugera ku kigereranyo cya 20%.

Bill de Blasio, umuyobozi w’umujyi wa New York City, yatangaje ko mu minsi ibiri iri imbere azafata icyemezo niba yategeka ko abaturage miliyoni 8.5 “baguma iwabo”.

Iki ni icyemezo ahanini cyatuma abantu batemererwa kuva mu ngo zabo, kikabemerera gukora ingendo za ngombwa bajya kugura imboga zo guteka cyangwa imiti, batembereza imbwa zabo cyangwa bakora imyitozo ngororangingo mu gihe cyose baba birinze guhura n’abandi bantu.

De Blasio, umuyobozi w’uyu mujyi yagize ati:” Ni icyemezo gikomeye cyane. Nta na rimwe mbere twigeze tuba mu bihe nk’ibi. Nta na rimwe nigeze numva ikintu nk’iki mu mateka y’umujyi wa New York City”.

Photo/bbc

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →