Abantu 6 bagaragaweho Corona Virus, umubare w’abayirwaye uhita ugera kubantu 17

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Gatanu Tariki 20 Werurwe 2020, igaragaza ko uyu munsi abantu batandatu babonywemo iyi ndwara, bityo bituma umubare muri rusange w’abamaze kuyirwara uba 17.

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, umuntu wa mbere urwaye Corona Virus (Covid 19) yaboneka ku butaka bw’u Rwanda, bibaye ku nshuro ya mbere umunsi umwe haboneka abarwayi benshi b’iyi ndwara, kuko mu minsi yabanje ahabonetse benshi bari batatu.

Aba bantu batandatu babonetse, baje biyongera kuri 11 bari basanzwe baragaragaye ndetse barimo no gukurikiranwa n’abaganga babihuguriwe, bituma abarwayi bamaze kumenyekana mu Rwanda baba 17.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu mubare w’abantu 6 rigira riti;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →