Corona Virus: Menya byinshi ku ngamba zidasanzwe zisa n’izahagaritse byinshi mu bikorwa birimo n’ingendo

Leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ko icyorezo cy’indwara ya Corona Virus(Covid-19) gikomeje ubukana, guhera kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, yafashe ingamba zikakaye. Nta ngendo zemewe kubava mu karere bajya mukandi, Abamotari nta gutwara abagenzi, imipaka irafunzwe, utubari n’amasoko birafunzwe.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard ryagaragaje ingamba zikomeye zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cy’indwara ya Corona Virus ku butaka bw’u Rwanda, aho iyi ndwara kuva yagaragara ku butaka bw’u Rwanda kugeza ubu, abantu 17 bayisanzwemo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe.

Dore iri tangazo ryo mubiro bya Minisitiri w’Intebe uko rivuga n’ingamba zireba buri wese mu gukumira no kwirinda Corona Virus:

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →