Corona Virus inkuye ku izima, inshyiguye muri Kapitali byarananiye benshi-Umuzunguzayi

Umuzunguzayi mu mujyi wa Kigali ubumazemo imyaka isaga 15, yavuze ko ibyari byarananiye inzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano byo kubakura mu murwa wa Kigali byakozwe na Corona Virus. Avuga ko yafunzwe inshuro atabara ariko bikarangira asubiye mu muhanda none ngo Corona Virus imukuye ku izima.

Uyu Muzunguzayi waganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, ahamya ko mu gihe amaze mu buzunguzayi yagiye afatwa kenshi hagamijwe ku mukura muri uyu mwuga ariko bikarangira agarutse.

Ati” Nagiye mfatwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano bashaka kunyirukana mu mujyi ngo ndeke ubuzunguzayi kimwe na bagenzi banjye ariko abenshi byaratunaniye kubivamo. Twarafatwaga, hamwe tukigura bakaturekura, twagezwaga I Gikondo n’ahandi badushyiraga muri Kigali igihe cyashira tukagaruka mu buzunguzayi, ariko iki gihanya ngo ni Corona kidukozeho”.

Akomeza ati “ Nicuruzrizaga inkweto, imyenda ariko mvuye ku Izima. Umujyi numvaga ntazawusiga none icyorezo kirangije byose, sinzi ngo nyuma y’aho bizagenda bite kuko ushobora no kugaruka ukabura aho uhera. Urugamba rwananiye inzego rutsinzwe n’icyorezo!”.

Uyu Muzunguzayi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubu yageze iwabo, gusa ngo ni isoni n’ikimwaro kuko mu myaka amaze I kigali yageze iwabo gake gashoboka. Avuga ko benshi bari bazi ko abayeho neza I kigali none akaba atashye amaboko masa, asanga abo yasize baramenyereye ubuzima bw’iwabo.

Indwara y’icyorezo cya Corona Virus, yagaragaye mu muntu wa mbere mu Rwanda Tariki 14 Werurwe 2020. Kugeza kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 nyuma gusa y’iminsi icyenda abantu bamaze kuyisangana ni 19, aho barimo kwitabwaho. Leta yashyizeho ingamba zikarishye zisaba abantu kuyirinda.

Muri izo ngamba, harimo imwe yoroheje isaba abantu kugira isuku bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Hari kandi izindi ngamba zikakaye zirimo gusaba buri muntu kuguma mu rugo. Hakaba kuba ubu, nta Ngendo zemewe hagati y’Akarere n’akandi, kuba imipaka ifunze, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi harabujijwe, Abamotari babujijwe gutwara abantu, utubari turafunze n’izindi ngamba zigamije gukumira no kurwanya iki cyorezo kimaze guhitana abatari bake hirya no hino ku Isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →