Kamonyi: Ingona yatwaye uwari ugiye gushaka amafi muri Nyabarongo iramwica

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’iki gitondo cyo kuri uyu wa 25 Werurwe 2020, mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, umugabo wari uzindutse ajya guhinga amafi aho yaraje umutego ku ruzi rwa Nyabarongo, ahp gucyura umuhigo yasanze Ingona nayo yaje  ku muhigo iramwica.

Uyu mugabo ingona yatwaye ni uwitwa Hakizimana Jean w’imyaka 35 y’amavuko, mwene Kamana na Mukashyaka Odette. Ingona yamufashe kugeza n’ubu nta rengero kuko ubwo yamufataga yakomeje kumutemberana mu mazi ntiyamurekura.

Agace iyi Ngona yafatiyemo uyu muturage si ubwambere zihafatira abantu zikabica, kuko kuwa 22 Nzeri 2019 nabwo hafi yaho yahafatiye uwitwa Silasi, iramutwara  abantu bayirukaho birangira itamugaruye.

Kuba iyi ngona yatwaye uyu muntu, ntaho byahurira n’ibi bihe byo kuba abantu basabwa ku guma mu ngo iwabo kuko no mubihe bisanzwe ingona ziba muri uru ruzi zikunze kubafata zikabica kuko ni mucyanya cyazo, ntawe zisanga imusozi.

Abo zikunze gitwara, akenshi ni ababa bagiye kuvoma muri Nyabarongo, ni abantu se baba bagiye kwahira ubwatsi ku nkombe z’uruzi kimwe n’abandi bajya muri uru ruzi bagiye kuroba amafi n’abandi bashobora kujya muri aya mazi bakagira ibyago byo guhira n’Ingona yaje mu muhigo.

Soma inkuru ifitanye isano n’iyi ubwo muri aka gace ingona yahatwariraga uwitwa Silasi: http://www.intyoza.com/kamonyi-ingona-imaranye-umuntu-amasaha-asaga-abiri-mu-kanwa-kayo/

Abaturage baturiye Nyabarongo bagiye bagirwa inama kenshi n’abayobozi b’inzego zitandukanye ko bareka kwishora muri uru ruzi kuko uretse n’uko rubamo ingona, bashobora no kurohama cyane ko ntawe ujyayo mu buryo buzwi cyangwa bwemewe.

Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com kugeza muri aya ma saa kumi hari abagitegereje kuri uru ruzi ko babona nibura umurambo w’uwo ingona yabatwaye.

Nubwo itwarwa n’ingona ry’uyu muturage ntawarihuza no kuba hari amabwiriza asaba abaturage kuguma mu ngo kubwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Corona Virus, ntabwo twabura kwibutsa ko muri iyi minsi abantu bakwiye kwirinda icyatuma bishyira mu byago byo kwandura cyangwa kwanduza iyi ndwara. Abantu barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, baguma mu ngo. Ni tugire kwirinda “Twugarire Turugarijwe”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →