Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye muri Video(amashusho) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho uwitwa Niyonzima yafashwe amaguru n’amaboko bakamunaganika mu kirere, bakamuhata igiti. Ibi byakorewe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero.
Muri aya mashusho (Video) yiriwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 26 Werurwe 2020, hagaragaramo umugabo urimo guhondagurwa, hari bamwe bamufashe amaguru abandi amaboko bamunaganitse mu kirere, ubundi ufite ikibando akamukubita, nta mpuhwe, nta bumuntu.
Uretse aba bamufashe ndetse n’umukubita, muri aya mashusho hanumvikanamo amajwi y’abavuga ngo ntabwo aranyara, ni anyara nibwo araba azumvise(inkoni). Bivuze ko bagomba gukubita kugeza yinyariye, ibintu bigaragaza ubunyamaswa n’ubugome bwakoranywe uru rugomo.
Niyonzima ukubitwa, ashinjwa n’abamukubita ubujura. Ibintu ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda bitemewe ko abantu bihanira, uretse ko aba bo banarenze urwego rwo kwihanira bikagaragara nk’iyicarubozo.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo aho yasubizaga umunyamakuru Mutabaruka Angeli, ukorere Radio na Tv1, wari wanditse asaba ko aba bantu bakoze ibi bakurikiranwa, yaje gusubizwa ko babiri muri aba bagaragaye bahondagura uyu Niyonzima bamaze gutabwa muri yombi. Bamwe mubagize icyo bavuga nyuma y’ubu butumwa bwa Polisi, basabye ko abantu bagaragara muri ariya mashusho bagakwiye bose gukurikiranwaho ubufatanyacyaha no kudatabara umuntu uri mukaga.
Dore ubutumwa bwa Polisi isubiza Mutabaruka:
Munyaneza Theogene / intyoza.com