Nshimiyimana Vital, umuturage w’imyaka 54 y’amavuko, kuri uyu mugoroba ahaga ku I saa kumi, akubiswe n’inkuba yamusanze mugishanga cy’umuceri cya Mukunguri.
Nshimiyimana, ni mwene Habumugisha Diogene na Mukakabano Domitille. Amakuru agera ku intyoza.com aturutse mu baturage akanemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina arahamya urupfu rw’uyu muturage wazize inkuba ubwo yari yagiye kwirukana inyoni ngo zitona umuceri.
Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yahamirije umunyamakuru ko aya makuru ari impamo, ko uyu muturage yari mu gishanga arinda inyoni (azirukana ngo zitona umuceri), hanyuma inkuba ikaba ariho imukubitira agahita apfa.
Uyu muturage wakubiswe n’Inkuba yari atuye mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo. Umurambo byari biteganijwe ko ujyanwa kwa muganga ariko amakuru agera ku intyoza n’uko utigeze ujyanwa yo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com