Perezida Kagame yavuze impamvu abarwayi ba Corona Virus bazakomeza kwiyongera, atanga ihumure

Mu ijambo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul yagejeje ku Banyarwanda ku I saa yine z’ijoro ry’uyu wa 27 Werurwe 2020, ku birebana n’icyorezo cya Corona Virus gihangayikishije Isi, yavuze ko abarwayi bayo bazakomeza kwiyongera kubera hari abantu bagiye bahura n’abayirwaye. Yakomoje ku ngamba zifatwa, atanga ihumure, anavuga ko binyuze mu bufatanye no kudatezuka intsinzi izaboneka.

Perezida Kagame, yibukije ko abarwayi ba Corona Virus bamaze kugaragara mu gihugu cy’u Rwanda ari 54, kandi ko bazakomeza kwiyongera.

Yagize ati“ Uyu munsi, hamaze kugaragara abarwayi ba Corona Virus 54, mu Gihugu cyacu. Uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe ndetse abagaragayeho uburwayi bavurwe”.

Perezida kagame, akomeza ati“ Ubu nibwo buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye, mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye”.

Umukuru w’Igihugu, yibukije ko icyemezo gikomeye u Rwanda rwafashe cyo guhagarika indege zitwara abagenzi no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka y’Igihugu, byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.

Avuga ko guhagarika ingendo hagati mu Gihugu byakozwe mu buryo bwo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Corona Virus. Gusa ngo iyi ndwara ya Corona Virus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza bihagije. Ashimangira ko ari inshingano z’ubuyobozi bw’Igihugu mu gutuma idakomeza gukwira hose. Ahamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na Leta no kwihanganira ingorane zose byaba bitera.

Perezida Kagame, yongeye kwibutsa no gusana buri wese Kuguma mu rugo, Gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi igihe avuye mu rugo cyangwa se arurimo. Yibukije kandi ko buri wese akwiye gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Ibi bihe ntabwo byoroshye nk’uko Umukuru w’Igihugu yabivuze, kandi ngo byahungabanije imibereho y’Abanyarwanda benshi kandi mu gihugu hose. Yasabye ukwihangana, yibutsa ko intambwe irimo guterwa ari nziza, ko bityo ntawe ukwiye gutezuka.

Perezida Kagame Paul, yibukije abanyarwanda ko bagiye bivana mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye babikesheje gushyira hamwe. Yasabye ubufatanye no kudatezuka muri iyi ntambara yo kurwanya Corona Virus. Asaba uruhare rwa buri wese haba mu bikorwa no mu myumvire, yizeza ko nta kabuza intsinzi ihari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →