Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wakuweho

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingamba z’icyorezo cya Corona Virus, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), kuri uyu wa 27 Werurwe 2020 yatangaje ko umuganda wagombaga kuba utakibaye.

Gahunda y’Umuganda rusange, ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi ku baturage muri rusange, mu gihe ku cyumweru cya nyuma uyu muganda ukorwa n’abakirisito bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Ibi bivuze ko kuri uyu wa 28 na 29 Werurwe 2020 nta muganda rusange uhari nkuko MINALOC yabitangaje, ibinyujije ku rubuga rwa twitter rwayo, haba ku baturage muri rusange ndetse no kuba Divantisiti b’Umunsi wa karindwi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage muri rusange gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Leta by’umwihariko kuguma mu rugo. Ikijyanye n’Umuganda, buri wese yasabwe kuwukorera iwe.

Icyorezo cy’Indwara ya Corona Virus (Covid-19) cyagaragaye mu muntu wa mbere mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020. Kugeza kuri uyu wa 27 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu 54 aribo bamaze gupimwa bakayibasangamo.

Amabwiriza mashya yo gukumira no kwirinda iki cyorezo nk’uko yatangajwe na Minisitiri w’Intebe; asaba Buri wese kuguma mu rugo, Imipaka yarafunzwe, Utubari turafungwa, amasengesho rusange mu Nsengero n’amadini birahagarikwa, abanyeshuri bakuwe ku mashuri basubira mu miryango, Amasoko arafungwa kimwe n’izindi ngamba zigamije gutuma abantu batabasha guteranira ahantu hamwe. Hagati y‘umuntu n’undi hagomba kuba nibura metero imwe.

Bimwe mu bimenyetso by’ingenzi bya Corona Virus ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye hamwe no kugira umuriro. Hashyizweho umurongo utishyurwa wo gutangiraho amakuru ariwo 114.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →