• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Miliyoni 109.4$ zahawe u Rwanda nk’inguzanyo yo guhangana na CoronaVirus

Umwanditsi
April 3, 2020

Inama Nyobozi y’ikigega mpuzamahanga cy’Imari-FMI-IMF, yateranye kuri uyu wa 02 Mata 2020 yemeje inguzanyo ya Miliyoni 109.4 z’amadolari ya America (ararenga Miliyari 100 z’u Rwanda), agomba gufasha u Rwanda mu ngamba zihuse zo guhangana n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa FMI-IMF (imf.org), iyi nguzanyo ihawe u Rwanda izanyuzwa mu ishami ry’inguzanyo zihuta (Rapid Credit Facility) mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa igenwe byihutishwe, bityo u Rwanda rubashe guhangana byihuse n’ibibazo byakuruwe n’iki cyorezo.

IMF, itangaza ko abayobozi batandukanye bihutiye gushyiraho ingamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo, Ko kandi cyahungabanije ubukungu bw’ibihugu bityo hakaba hakenewe ubushobozi ku bihugu mu guhangana nacyo.

Ubuyobozi bw’iki kigega, bukomeza buvuga ko buzakomeza gukurikiranira bya hafi u Rwanda, haba mu bijyanye n’ubukungu, no gutanga inama mu bijyanye na Politiki ndetse n’ubufasha aho bukenewe.

Mu Rwanda, icyorezo cya CoronaVirus kugeza kuri uyu wa 02 Mata 2020, abantu 84 nibo bapimwe barakibasangana. Ingamba zikomeye zarafashwe mu rwego rwo kugikumira no kukirinda.

Igikomeye gisabwa buri muturarwanda ni ukuguma murugo, gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi by’umwihariko kuri nomero ya Terefone itishyurwa ariyo 114 mu gihe wakumva ibimenyetso by’iki cyorezo cyangwa se aho ugikeka. Bimwe mu bimenyetso ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Abasaga Miliyoni ku Isi bamaze kuyandura

Twugarire, Turugarijwe. CoronaVirus nta muti nta rukingo irabona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga