Miliyoni 109.4$ zahawe u Rwanda nk’inguzanyo yo guhangana na CoronaVirus

Inama Nyobozi y’ikigega mpuzamahanga cy’Imari-FMI-IMF, yateranye kuri uyu wa 02 Mata 2020 yemeje inguzanyo ya Miliyoni 109.4 z’amadolari ya America (ararenga Miliyari 100 z’u Rwanda), agomba gufasha u Rwanda mu ngamba zihuse zo guhangana n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa FMI-IMF (imf.org), iyi nguzanyo ihawe u Rwanda izanyuzwa mu ishami ry’inguzanyo zihuta (Rapid Credit Facility) mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa igenwe byihutishwe, bityo u Rwanda rubashe guhangana byihuse n’ibibazo byakuruwe n’iki cyorezo.

IMF, itangaza ko abayobozi batandukanye bihutiye gushyiraho ingamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo, Ko kandi cyahungabanije ubukungu bw’ibihugu bityo hakaba hakenewe ubushobozi ku bihugu mu guhangana nacyo.

Ubuyobozi bw’iki kigega, bukomeza buvuga ko buzakomeza gukurikiranira bya hafi u Rwanda, haba mu bijyanye n’ubukungu, no gutanga inama mu bijyanye na Politiki ndetse n’ubufasha aho bukenewe.

Mu Rwanda, icyorezo cya CoronaVirus kugeza kuri uyu wa 02 Mata 2020, abantu 84 nibo bapimwe barakibasangana. Ingamba zikomeye zarafashwe mu rwego rwo kugikumira no kukirinda.

Igikomeye gisabwa buri muturarwanda ni ukuguma murugo, gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi by’umwihariko kuri nomero ya Terefone itishyurwa ariyo 114 mu gihe wakumva ibimenyetso by’iki cyorezo cyangwa se aho ugikeka. Bimwe mu bimenyetso ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Abasaga Miliyoni ku Isi bamaze kuyandura

Twugarire, Turugarijwe. CoronaVirus nta muti nta rukingo irabona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →