Gasabo: Umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bakurikiranyweho kunyereza iby’abatishoboye
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 04 Mata 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe umutekano, aho bakurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abatishoboye muri ibi bihe by’iki cyorezo cya CoronaVirus.
Mu itangazo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwanyujije kurubuga rwa Twitter rwayo kuri uyu wa 04 Mata 2020, rwatangaje ko Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo batawe muri yombi, aho bakurikiranyweho kunyereza inkunga y’abatishoboye muri ibi bihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko byugarijwe n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus.
Iri tangazo rya RIB rigira riti;
Munyaneza Theogene / intyoza.com