Kamonyi: Abafungwa 21 barekuwe kubera CoronaVirus, ni amahirwe y’imboneka rimwe

Abagabo 19 n’abagore 2, bari bafungiye kuri Sitasiyo ikoreraho Polisi na RIB I Runda, kuri uyu wa 06 Mata 2020 barekuwe basubira mu miryango yabo hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Kamonyi. Yaba ubugenzacyaha, yaba Ubushinjacyaha na Polisi mu butumwa batanze, babasabye kudapfusha ubusa amahirwe babonye, babasaba kandi kwitwara neza mubo basanze birinda ibyaha.

Tuyisenge Vestine, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga mu butumwa yahaye abafunguwe, yagize ati“ Aya ni amahirwe mubonye atagirwa n’uwo ariwe wese, rero muyabyaze umusaruro. Mwakoze ibyaha bitandukanye, turabasaba yuko aho musubiye, abo musanze mugomba kubana amahoro”.

Yakomeje ati“ Mufunguwe by’agateganyo, mugomba kwitwara neza kuko uzagera hanze akongera gukora icyaha tuzamugarura. Nutabasha kubanira neza n’uwo wari warahemukiye, ukongera gusubira ibyo wamukoreye n’ubundi, ukongera kumuhohotera, bazakugarura”.

Yakomeje abibutsa ko hanze bagiye hari gahunda ihari, hari amabwiriza by’umwihariko ajyanye no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus kandi nabo bakaba basabwa kuyubahiriza uko yakabaye, by’umwihariko bubahiriza gahunda ya“ Guma mu rugo”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, CIP Bugingo Aloys mu nama n’impanuro yahaye abafunguwe, yabibukije ko imyitwarire myiza ariyo ikwiye kubaranga, bagaca ukubiri n’ibyaha.

Ati“ Ntimugomba gusubira mubyaha. No kuri izo mpapuro zanyu hari amabwiriza yanditse asobanutse akubwira uko ugiye kwitwara, wanyuranya nabyo twe turi tayali kuba twakugarura hano, amahirwe wari wabonye akaba akunyuze mu myanya y’intoki”.

Umukozi wari uhagarariye Ubugenzacyaha-RIB muri iki gikorwa unasanzwe akorera muri Kamonyi, Kayinamura Theogene yibukije abafunguwe ko ubwo basubiye iwabo bakwiye kuzirikana inama n’inyigisho bahoraga baganirizwaho. Abasaba kwitwararika, birinda icyatuma bagarurwa gufungwa. Yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.

Ati“ Icyo tubasabye ni ukudufasha gukumira. Gukumira ni uko mudasubira mu byaha ahubwo mukigisha n’abandi. Buri gitondo twabigishaga, tubabwira ububi bw’ibyaha bitandukanye, ngira ngo mwarumvise bihagije icyo tubasaba ni ugukumira”.

Bamwe mu bafunguwe hari uko babivuga ndetse n’icyo bagiye gukora nyuma y’aya mahirwe

Nyiransabimana Edissa, akomoka mu Murenge wa Mugina, yari amaze ibyumweru bitatu afunzwe azira icyaha cy’ubujura. Avuga ko yaguze ibigori n’uwabyibye atabizi hanyuma akaza kuba ariwe ufatwa. Ahamya ko agiye kwitwararika no kugira inama abandi mu kwirinda ibyaha.

Ati“ Ngiye kwitwararika kandi mfashe ingamba zo kutazongera kugura ibintu ntazi aho byaturutse, kandi nzajya ngira inama n’abandi. Ngiye kuba umufatanyabikorwa n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha kuko uwo nabona nahita mpamagara inzego”.

Kwisanga Theoneste, atuye mu Murenge wa Gacurabwenge akaba akurikiranyweho kutubahiriza amategeko ya Leta( avuga ko yafashwe muri ibi bihe bya CoronaVirus acuruza inzoga). Avuga ko igihe amaze yumvise, ko kandi agiye kujya yubahiriza gahunda za Leta.

Dufatanye Jean Claude, akomoka mu murenge wa Musambira akaba yari afungiye icyaha cy’Ubujura. Ahamya ko mu byumweru bitatu yari amaze afunzwe yize byinshi kandi ko atazongera kugwa mu byaha. Avuga ko agiye no kubishishikariza abandi kugira ngo birinde. Asaba buri wese kubahiriza amabwiriza ya “Guma mu rugo” kimwe n’izindi ngamba zo kwirinza CoronaVirus.

Yezarakiza Alice afite imyaka 16 y’amavuko, avuga ko amaze ibyumweru bine aho yafashwe azira kurwana. Ahamya ko ibyo ahuye nabyo muri iyi minsi ari isomo rimuherekeza mu kwirinda kongera kugwa mu cyaha. Ashishikariza buri muntu kugendera kure ibyaha.

Sinabizi Maritini, akomoka mu Murenge wa Karama akaba yari afunzwe azira gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye (umugore we). Mu gihe gisaga ukwezi amaze afunzwe avuga ko amahirwe ahawe atayatera inyoni. Ati“ Aya mahirwe mpawe ndayabyaza umusaruro nirinda, ntangira kwitwara neza no kwitwararika, nshaka umutekano wanjye n’uwa bagenzi banjye”.

Abafunguwe bose uko ari 21, bibukijwe ko nyuma y’amabwiriza ya CoronaVirus bagomba kuzajya buri wese yitaba umushinjacyaha ukurikirana Dosiye ye buri wa mbere w’icyumweru. Bibukijwe kandi ko ntawemerewe kurenga imbago z’Intara y’Amajyepfo atabiherewe uburenganzira n’umushinjacyaha wiga Dosiye ye.

Uku gufungurwa, ni icyemezo cyafashwe na Leta by’umwihariko Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, mu rwego rw’ingamba zigamije kugabanya ubucucike bw’ahafungiye abantu muri ibi bihe inkiko zitarimo gukora. Ni murwego kandi rwo kwirindwa icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus. Abafungiwe ibyaha bito cyangwa se byoroheje, bashobora gukomeza gukurikiranwa bari hanze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →