Nyanza: Abafunguwe kubera Covid-19 basabwe kwitwararika cyangwa bakagarurwa gufungwa

Abantu 19 barimo ab’igitsina Gabo 16 n’ab’igitsina Gore 3 bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 09 Mata 2020 bafunguwe. Mu nama n’impanuro bahawe na Nkusi Fausti, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, abasaba kwitwara neza bakareka gusubira mu byaha kuko uzafatwa azagarurwa gufungwa.

Abafunguwe, bari bakurikiranweho ibyaha byoroheje bitandukanye bakoreye mu bice bitandukanye by’Imirenge igize Akarere ka Nyanza. Bafunguwe, bitewe ahanini no kwirinda ubucucike bw’abafunze mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, ariko kandi binatewe no kuba inkiko muri ibi bihe zitarimo gukora nkuko byasobanuwe mu itangazo ry’Ubushinjacyaha ryahereweho hafatwa iki cyemezo.

Abafunguwe, bavuga ko bashimishijwe n’iki cyemezo ariko kandi bikaba n’amahirwe bahawe yo gusubira mu miryango yabo. Bahamya ko urugamba abandi banyarwanda bariho rwo guhangana na Coronavirus bagiye kurufatanya.

Uwitwa Mukeshimana Immaculee, umwe mubafunguwe yagize ati” Ndishimye, mbonye uko nsubira mu bana banjye kandi ngiye kubahiraza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, zirimo gukaraba intoki kenshi n’amazi menshi n’isabune”.

Mugenzi we witwa Menyende Viateur yagize ati” Aho narindi ntabwo nisanzuraga, ngiye gufatanya n’umuryango wanjye uburyo bwo kwirinda Coronavirus, tutegerana no kurinda abana bacu”.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yasabye abarekuwe kubahiriza ibyo ubushinjacyaha bukuru busaba. Yabibukije ko mu gihe batabyubahiriza byabagiraho ingaruka harimo no kongera gufatwa bakagarurwa gufungwa.

Nkusi yakomeje abibutsa ko ubu igihugu n’Isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ko byagize ingaruka kuburyo n’inkiko ubwazo zitarimo gukora.

Abafunguwe bose, bibukijwe ko bafunguwe by’agateganyo, ko nyuma y’iki cyorezo ubwo ubuzima buzaba busubiye kuba ubusanzwe, buri wese azajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru. Bibukijwe ko gahunda nk’abandi bose ari “Guma mu rugo” muri ibi bihe bidasanzwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →