Kamonyi/Kwibuka26: Ibikorwa 4 bigayitse bimaze gukorerwa abarokotse Jenoside muri iki gihe

Kugeza kuri uyu wa 11 Mata 2020, iminsi ine gusa hatangiwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe mu barokotse bo mu Karere ka kamonyi bibasiwe n’ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside y’abantu bataramenyekana. Bimwe muri ibi bikorwa, birimo kwangiza imyaka, amagambo mabi no gusiga amazirantoki mu ngo.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, akanemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi kuri ibi bikorwa bigayitse by’Ingengabitekerezo ya Jenoside byakorewe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko imirenge nka Gacurabwenge, Nyarubaka, Rugalika na Rukoma ariyo yakorewemo aya mahano.

Mu Murenge wa Gacurabwenge, bivugwa ko uwitwa Kalimba w’imyaka 21 y’Amavuko wo mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nkingo, ubwo yari avuye kubangurira ingurube yabwiye abashumba ba Nshimiyimana Narcisse wacitse ku icumu, utuye mu Mudugudu wa Nyamugari ko adashaka inka z’Abatutsi ku musozi wa Nyamugari, ko ngo iminsi irindwi bahawe ntirarangira, akomeza avuga ko izo Nka azazibagira mu ishyamba. Uyu yarafashwe ashyikirizwa RIB.

Mu Murenge wa Nyarubaka, Akagari ka Nyagishubi, Umudugudu wa Tare, Umugabo Sebyenda Sitanisirasi w’imyaka 54 y’amavuko nawe arakekwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bivugwa ko yabwiye Misigaro Jean Baptiste w’imyaka 34 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati “ Amezi yanyu yageze”. Aba ngo bakomeje batongana, atora ibuye ashaka kurimutera anamubwira ko yamwica. Uyu ukekwa yarafashwe ashyikirizwa RIB ya Musambira.

Mu Murenge wa Rugalika, Akagari ka Sheli, Umudugudu wa Karehe, mu gitondo cya tariki 10 Mata 2020 uwitwa Mukashumbusho Clarisse w’imyaka 38 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yarabyutse asanga abantu bataramenyekana bazanye umwanda ( amazirantoki) mu isashe basiga ku gikuta cy’urugi, ku madirishya no ku kabaraza, banahasiga iyo shshsi y’umwanda. Uyu Mukashumbusho kandi ku munsi ubanziriza aya mabi yakorewe, yari yatemewe ibitoki 6 mu murima we.

Mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Remera, mu ijoro rya tariki 09 Mata 2020, abantu bataramenyekana biraye mu myaka ya Kangabe Marthe w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batema insina 8 hanavunagurwa ibiti 4 by’imyumbati.

Abaturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko bahangayikishijwe n’ibi bikorwa bibi by’ubugome bikomeje gukorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko aba bantu bahengereye muri iki gihe cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagakora ibi bikorwa byuje ubugome n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Barasaba ubuyobozi kwita cyane kuri ibi bibazo, abagize uruhare muri byo bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Murenzi pacifique, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka kamonyi avuga ko ibikorwa nk’ibi akenshi mu myaka yashize byagiye bikorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ibikorwa nk’ibi atari byiza kuwarokotse kuko binamwongerera ibibazo by’ihungabana.

Murenzi, Ahamagarira buri wese kubana kivandimwe no gufatanya kubungabunga ubuzima bw’Uwarokotse Jenoside. Avuga ko bigoye kwiyumvisha uburyo abantu babana iminsi magana atatu na y’umwaka hanyuma bakananirwa n’iminsi 7. Asaba buri wese kwamagana ikibi aho kiva kikagera.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru ko ibi bikorwa bigayitse byakorewe Abarokotse Jenoside babimenye nk’ubuyobozi kandi ko byashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha–RIB ngo rubikurikirane, yaba akakekwa bafashwe kimwe n’abagishakishwa. Asaba Abanyakamonyi gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe, no gufatanya n’ubuyobozi gutahura uwo ariwe wese wakoze ibi bikorwa bigayitse, ariko kandi asaba no kudahishira abagifite muribo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →