Kamonyi / kwibuka26: Abagizi banabi bibasiye ibikorwa by’uwarokotse Jenoside

Mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka kamonyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2020 hagaragaye ubugizi bwanabi bwibasiye imirima ibiri y’Imyumbati y’uwarokotse Jenoside. Ntabwo ari inshuro ya mbere muri iki cyumweru gusa, uyu Murenge ugaragaramo ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside.

Imyumbati yatemaguwe ni iyo mu mirima ibiri ya Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 52 y’amavuko, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yatawe mu rwobo rwa Metero 55 z’ubujyakuzimu. Ni mwene Mubirigi Simeon na Mushonganono Peruth.

Mu murima umwe, batemye imyumati ihinze ku buso bwa 5m kuri 10m, mu gihe muwundi nawo w’imyumbati batemaguye ihinze kubuso bwa 5m kuri 16m. Iyi mirima yombi iherereye mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gacurabwenge n’uwa Karama.

Nsenguyumva Emmanuel, ibye biteye agahinda, yabuze uko abisesengura

Nsengiyumva, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatawe mu rwobo rwa Metero 55 z’ubujyakuzimu ariko Imana iramurinda, avamo n’ubu ariho nubwo ahanini akoresha ubwenge (mu mutwe) kurusha umubiri kuko washegeshwe.

Avuga ko ibyo yakorewe none, yabiburiye ubusobanuro, cyane ko abamwangirije ariwe gusa babikoreye kuko urebye akikijwe n’abandi bahinzi ndetse banafite imyumbati yeze yakabaye isarurwa kurusha kumwangiriza itaranageza igihe cy’isarura.

Agira ati“ Kubisesengura byananiye. Urabona baranyishe si napfa, nagize ingorane bandoha mu cyobo cya Metero 55 nkuramo ubumuga ariko mu mutwe hasigara ariho hazima, n’ubu n’ibyo bikorwa mbikoresha mu mutwe gusa kuko kuvuga ngo gukoresha amaboko byo ntabyo nshoboye. Rero uko ntekereza, ababikoze ni nko kuvuga ngo ibyo bikorwa byawe, mu mutwe naho tuhangize, ni nko kuvuga ngo ibyo ukora ntabwo tubishaka”.

Nsengiyumva, akomeza avuga ko nubwo hari abakigambiriye kumushyira hasi, ngo ntabwo yapfusha ubusa ubwenge afite, azakomeza kubukoresha kuko ngo aho kugurisha inka ngo ajye guhaha yayigurisha ayikoresha( Umushinga w’igihe kirekire). Avuga ko uyu wari umushinga w’igihe kirekire uzamufasha gukemura byinshi mu bibazo by’ubuzima ahura nabyo.

Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka mu karere ka kamonyi, buvuga ko ibi bikorwa bibi by’urukozasoni ndetse bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu mitima ya bamwe, ari ibigamije gusubiza ibubisi ubuzima bw’Uwarokotse no gushaka kubangamira Ubumwe n’Ubwiyunge na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi agira ati“ Aba bantu ntabwo bashaka ko Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda Igihugu kihaye bigerwaho uko bikwiye. Gusa icyiza ni uko ari bacyeya ugereranije n’umubare munini w’Abanyarwanda bafite intego nziza yo kubaka Igihugu no kurinda ibyo tumaze kugeraho. Hari icyizere ko n’aba batazatinda kubona ko bibeshya, bazafatwa baryozwe ibikorwa byabo bibi”.

Akomeza ati“ Nk’Umuryango IBUKA, icyo dukangurira Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakamonyi ni ugufatanya mu gushakisha aba bagizi ba nabi kuko byinshi birakorwa ntibagaragare kandi baturanye n’abarokotse kimwe n’abandi bose aho mu Mudugudu mu Kagari, ntawe uba wavuye ahandi kure”.

Murenzi, asaba Abarokotse Jenoside kwihangana kuko ukora ibi bikorwa aba agira ngo abasubize ibubisi. Abasaba kandi kutarangara no kudatakaza igihe, ahubwo ngo bakomere kandi bahange amaso kuri ejo hazaza kuko inzego z’Igihugu zihari zikomeza gukora zifatanya n’abaturage gushakisha abo bagizi banabi.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ibi ari ibikorwa bigayitse cyane kandi byababaje ubuyobozi kubona nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakiri abantu batekereza kugirira nabi bagenzi babo, kubahemukira no gushaka kugarura ibyabaye.

Meya Kayitesi, ahamya ko bagiye gukomeza kubikurikirana bafatanije n’abaturage n’izindi nzego kugeza igihe ababikoze bafashwe bakabihanirwa. Avuga kandi ko Ubugenzacyaha-RIB, bwamaze gushyikirizwa ikirego.

Mu gihe tukiri mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu karere ka Kamonyi iki ni igikorwa kigira inshuro ya gatanu mu kwibasira abarokotse Jenoside mu mirenge itadukanye. Meya avuga ko ibi bigaragaza ko hakiri intambwe ndende yo gutera mu bumwe n’ubwiyunge hamwe no kwigisha abakinangiye imitima.

Soma indi nkuru hano y’ubugome bumaze iminsi bukorerwa Abarokotse jenoside i kamonyi:Kamonyi/Kwibuka26: Ibikorwa 4 bigayitse bimaze gukorerwa abarokotse Jenoside muri iki gihe

Twibuke Twiyubaka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →