Ibihugu 25 birimo n’u Rwanda byoroherejwe umwenda bibereyemo IMF/FMI

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’imari ku Isi FMI/IMF kuri uyu wa 13 Mata 2020 bwatangaje ko kubera icyorezo cya CoronaVirus, bwafashe icyemezo cyo korohereza ibihugu 25 bwahaye umwenda birimo n’u Rwanda. Bwavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu nta gihugu kizaba cyishyura inguzanyo cyahawe.

Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF/FMI), Madame Kristalina Georgeva yatangaje ko inama y’ubutegetsi y’iki kigega yorohereje ibihugu 25 birimo n’u Rwanda, kwishyura umwenda muri gahunda yo kubifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bw’iki kigega, butangaza ko mu ntangiriro mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere ibi bihugu uko ari 25 byoroherejwe bitazaba byishyura imyenda bifitiye FMI/IMF.

Ibihugu byoroherejwe mu kwishyura umwenda ni; onaVirus.Ibyo bihugu ni; Afghanistan, Benin, Burkina Faso, Central African Republic, Chad, Comoros, Congo, D.R., The Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mozambique, Nepal, Niger, Rwanda, São Tomé and Príncipe, Sierra Leone, Solomon Islands, Tajikistan, Togo, and Yemen.

Nk’uko kandi bigaragara mu itangazo ryaraye risohowe n’iki kigega, cyavuze ko ibi byakozwe mu buryo bwo gufasha ibihugu bikennye cyane kandi byugarijwe gushyira imari yabyo mu bikorwa by’ubutabazi n’ibindi byo gufasha.

Mu byatangajwe n’iki kigega nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ntabwo ibyagendeweho mu korohereza umwenda ibi bihugu byatangajwe. Gusa kivuga ko giteganya korohereza ibihugu umwenda wose hamwe ugera kuri Miliyoni 500 z’Amadolari ya America, kigasaba ibindi bihugu bigize iki kigega kucyongerera ubushobozi bwo koroshya kwishyura imyenda mu gihe cy’imyaka ibiri ku bihugu binyamuryango byacyo bikennye cyane.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2020, u Rwanda rwemerewe guhabwa n’iki kigega inguzanyo ya Miliyoni 109 z’Amadolari ya America yihutirwa izishyurwa nta nyungu. Iyi nguzanyo, igamije guhangana mu by’Ubukungu n’ingaruka z’icyorezo cya CoronaVirus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →