Kamonyi: Umuryango w’Abanyakamonyi barokotse Jenoside-KSF, baremeye abatishoboye kubera Covid-19

Abagize Umuryango w’Abanyakamonyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-KSF( kamonyi Survivors Family), kuri uyu wa 15 Mata 2020 batanze inkunga irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku (Isabune) ku barokotse Jenoside bababaye kurusha abandi muri ibi bihe bya CoronaVirus.

Ubufasha bwatanzwe, bwavuye mu bushobozi bwakusanijwe mubagize Umuryango w’Abanyakamonyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-KSF. Ni amafaranga angana n’ibihumbi magana atandatu na mirongo icyenda na bine by’u Rwanda ( 694,000Frws) yaguzwemo Umuceri ibiro 400, Akawunga ibiro 400, Amavuta yo gutekesha Litiro 80 n’imiti y’isabune 80.

Ku ikubitiro, abafashijwe ni abo mu Mirenge umunani muri 12 igize aka Karere. Abahawe ubu bufasha, batoranijwe mu bababaye kurusha abandi, ku bufatanye n’inzego z’Ibanze na Komite ya Ibuka mu Murenge.

Abahawe ubufasha bose hamwe ni abantu 80, kuko buri Murenge muri iyi umunani hafashijwemo abantu icumi. Ni igikorwa gikozwe mu buryo bwihuse bwo kugoboka abababaye cyane kurusha abandi, ariko kidaciriye aha.

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu karereka Kamonyi, buvuga ko iki ari igikorwa bishimiye cyatekerejwe n’Abanyamuryango bawo bibumbiye muri KSF ( Kamonyi Survivors Family) bagamije gufasha bagenzi babo batishoboye.

Murenzi Pacifique, Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi yagize ati “ Turashimira Abanyamuryango ba IBUKA bibumbiye muri KSF, uruhare bagira mu kwegera, gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside bafite intege nke kuko bikomeza kubafasha mu guhangana n’ihungabana. Turashimira kandi muri rusange Abanyakamonyi bakomeje kuba hafi abarokotse Jenoside, babahumuriza mu buryo butandukanye”.

Igikorwa cyo gukusanya ubufasha bwo guha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababaye kurusha abandi muri ibi bihe by’icyorezo cya CoronaVirus, kirakomeza kugira ngo n’abandi basigaye batishoboye mu mirenge ine bagobokwe.

Ayo mafoto yose ni ay’ibyatanzwe nkuko byavuzwe mu nkuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →