Mu gihe REB n’abafatanyabikorwa bayo barimo UNICEF bateguye uburyo bwo gufasha abanyeshuri gusubira mu masomo bari mu rugo (e learning platform), hagamijwe ko batibagirwa ibyo bize, ariko kandi no mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya guma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya CoronaVirus, bamwe mu banyeshuri n’Ababyeyi bashima iyi gahunda ariko bagasaba ko igihe yahawe cyongerwa kandi bigashyirwa mu bitangazamakuru byinshi.
Iliza Mugisha Ange Ladouce, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) mu ishuri rya Site Nazareth ribarizwa mu karere ka Muhanga. We n’ababyeyi be batuye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda. Avuga ko yakurikiye bwa mbere aya masomo kuri uyu wa 17 Mata 2020, akayishimira kuko yasanze ibyigishwa bimureba.
Mugisha, avuga ko kwigira mu rugo ari byiza, bituma yongera kwibuka ko nubwo atari ku ishuri, ariko amasomo yo aho ari hose ashobora kuyakurikirana. Ashima ubu buryo bufasha abanyeshuri kutibagirwa amasomo ariko kandi akanatanga icyifuzo cy’uko igihe cyakongerwa kandi akanyuzwa mu bitangazamakuru byinshi.
Ati“ Ni ubwambere nari nkurikiranye aya masomo, nabikunze ariko igihe batugenera ni gito. Turi muri gahunda ya Guma mu rugo, byaba byiza igihe cy’aya masomo nibura kigizwe nk’amasaha arenga abiri kandi bikanyuraho inshuri nyinshi ku munsi kandi bigahabwa ibitangazamakuru byinshi kugira ngo n’ucikanwa hamwe ugire amahirwe yo kongera kubyumva ahandi”.
Niyonagize Fulgence, umubyeyi w’uyu mwana, ashima iyi gahunda kuko ituma abana biyibutsa amasomo. Avuga ko mu busanzwe abana muri kamere yabo barambirwa vuba, ko bityo iyo babonye ikibahuza by’umwihariko nk’amasomo abagenewe bituma batava mu rugo. Gusa na none asaba ko igihe cyakongerwa kandi abana bakagira uburyo bahabwa imikoro ituma na nyuma y’amasomo babonye babona ikibahuza.
Niyonagize, kimwe n’uyu mwana we, asaba ko hakoreshwa ibitangazamakuru byinshi ndetse igihe kikongerwa ngo kuko iminota 30 cyangwa isaha bidahagije urebye n’amasaha umwana asabwa kwirirwa mu rugo. Avuga ko mu gihe aya masomo yaba ari mu bitangazamakuru bitandukanye kandi anyuraho kenshi ku munsi, byafasha umwana wacikanwe cyangwa ufite aho atumvise neza kongera gukurikira.
Mugisha Prince, umunyeshuri mu mashuri abanza ku Ruyenzi avuga ko uyu mwanya wagenewe abanyeshuri bari mu biruhuko mu kubafasha kwiyibutsa amasomo no kuguma mu rugo birinda CoronaVirus ari mwiza. Asanga nubwo ngo ari gahunda itaramenyerwa cyane mu ngo ku bw’uko hari abatarayiha agaciro, ngo ni yitabirwa izakemura byinshi kubayihabwa birimo kubarinda kuva mu rugo ariko kandi no kuguma mu masomo mu gihe batari ku ishuri. Asaba ko igihe cyagenwe cyongerwa kuko ngo amasaha basabwa kuguma mu rugo ari menshi cyane.
Kubera ko gahunda ari Guma murugo, Mugisha avuga ko mu kubaha amasomo hakwiye no kuzirikanwa uburyo bahabwa uko basobanuza ibyo batumvise, kuko ngo niba gahunda ari Guma mu rugo, abadafite uwo bashobora kwitabaza ngo abafashe mubo babana, ntabwo bashobora kubona uburyo bundi bwo gusobanukirwa.
Dr Ndayambaje Irene, Umuyobozi mukuru wa REB avuga ko ubu buryo bwo gufasha abana gusubiramo amasomo yabo batari ku ishuri imbere ya mwarimu, uretse ngo kuba ari gahunda yo gufasha muri ibi bihe byazanywe n’icyorezo cya CoronaVirus aho buri wese asabwa kuguma mu rugo, ibi ngo biranamenyereza ababihabwa kuba n’igihe runaka bazaba bakeneye kwiga mu buryo bw’iyakure bizabafasha kuko bazaba barabyitoje hakiri kare.
Dr Ndayambaje, avuga ko mu gukora ingengabihe y’aya masomo bitaye ku byiciro by’abana n’amasaha yabo yo kuruhuka cyangwa se kuryama. Asaba ababyeyi n’abarera abana muri rusange guha iyi gahunda agaciro, bagafasha abana gusubiramo amasomo, hubahirizwa gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Photo: internet
Munyaneza Theogene / intyoza.com