Isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi yakorewemo uyu mukwabu, iherereye mu Murenge wa Runda, ni hamwe mu hantu ugera ku manywa ukibaza niba gahunda ya Guma mu rugo izwi. Ku mugoroba w’uyu wa 20 Mata 2020, Polisi iri kumwe n’umuvugizi wayo ku rwego rw’Intara bakoze umukwabu, bibutsa abantu gahunda ya “Guma mu rugo”, basaba ubufatanye bwa buri wese mu kubahiriza amabwiriza ya Leta.
Uyu mukwabu, wakozwe ahagana ku I saa kumi nyuma y’imvura itari nkeya yari imaze kugwa. Bamwe mu bafatwaga biganjemo abafite imodoka ku giti cyabo usanga bakatakata nta mpamvu zifatika z’aho bagiye, bamwe bavuga ngo bari kuzishyushya, kimwe n’abanyamaguru bavugaga ngo bari kuyananura n’abandi bagendagendaga, wasangaga bamwe bavuga ngo “ibi ko tutari tubimenyereye”. Batunguwe.
Muri iyi Santere rwagati, mu nkengero zayo n’umuhanda uzamuka ugana ahitwa I Gihara niho usanga higanje abantu benshi, nta gapfukamunwa, nta ntera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, buri wese muri gahunda ze uko abishaka nk’aho nta cyago bikanga. Byagoraga benshi gusobanura impamvu nyakuri yabakuye mu rugo.
Bamwe mu babonye uyu mukwabu, babwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki gikenewe kenshi, byaba byiza kigakorwa buri munsi kuko imyumvire y’abantu muri aka gace igaragara ko ikiri hasi, ndetse inzego z’ibanze zikaba zitabasha gukumira zonyine urujya n’uruza rw’abantu.
Nyuma y’uyu mukwabo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa bakoze kigamije kwibutsa buri wese uruhare rwe ku buzima bwe n’ubwa mugenzi we, hubahirizwa gahunda ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus.
CIP Twajamahoro, yasabye ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo gahunda ndetse n’ingamba zo kwirinda Leta yashyizeho zirusheho gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati“ Iki ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese, ni ugukomeza tugafatanya kugira ngo abaturarwanda bagire imyumvire, bumve ko bagomba kuguma mu rugo. Gahunda ni “GUMA MU RUGO” kandi buri wese arushaho kwirinda no kurinda mugenzi we”.
Yagize kandi ati“ Gahunda ni GUMA MU RUGO, kandi ireba buri wese. Ntabwo bakwiye gutegreza ko Polisi ibahagarara hejuru kugira ngo Bagume mu rugo.
CIP Twajamahoro, avuga ko Polisi y’Igihugu isaba buri wese, hamwe n’inzego zose muri rusange ko amabwiriza yashyizweho kugira ngo akurikizwe, ko ntawe ukwiye kunyuranya nayo. Ko kandi buri wese narinda ubuzima bwe kwandura Coronavirus, azaba arinze n’abandi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com