Meya w’ikirwa cya Saaremaa ariko cyabatijwe icya“  Corona” yeguye

Umuyobozi (Mayor) w’ikirwa gisanzwe cyitwa Saaremaa cyo muri Estonia, ariko cyaje kwitwa icyirwa cya “Corona”, yamaze kwegura yishinja uruhare yagize mu kuzana icyorezo cya CoronaVirus aho ayobora.

Intandaro y’iri yegura ndetse no kuzanwa kwa CoronaVirus kuri iki kirwa, yatewe n’ikipe y’umukino w’intoki (Volleyball) y’I Milan mu gihugu cy’u Butaliyani yagiye kuhakinira umukino n’ikipe yaho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka wa 2020, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa CoronaVirus irahataha.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa ikipe y’I Milan ihavuye, ikirwa cya Saaremaa cyahindutse izingiro rya CoronaVirus muri Eustonia kugeza n’ubwo abaturage b’iki gihugu bahabatiza“ Ikirwa cya Corona”.

Utegeka iki kirwa (Mayor) witwa Madis Kallas yeguye, avuga ko afite uruhare mu ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yatangaje ko kwemera ko iyo mikino ya volleyball iba ari “icyemezo kibi” yafashe.

Kwegura k’uyu muyobozi, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, bibaye nyuma y’iminsi micye inkuru ya BBC igaragaje impamvu iki kirwa cyahindutse izingiro ry’iki cyorezo cya Coronavirus muri Estonia.

Nta muntu kugeza ubu wemerewe kuva cyangwa kujya kuri iki kirwa.

Saaremaa ni ikirwa cy’ubukerarugendo, kizwiho ahantu ho kwidagadurira ku nyanja (beaches) hakundwa, n’inzu ndangamateka zo mu myaka ya cyera cyane.

Iki kirwa, gituwe n’abaturage hafi ibihumbi 50. Umwe mu bakozi bo kwa muganga yabwiye BBC ko bakeka ko kimwe cya kabiri(1/2) cy’abatuye iki kirwa bashobora kuba baranduye coronavirus.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →