Nyanza: Umugabo n’umugore basanzwe mu nzu babanagamo bapfuye

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu 19 Mata 2020, umugabo w’imyaka 63 y’amavuko witwa Ngendahimana Leonidas hamwe n’umugore babanaga mu buryo bw’ubushoreke witwa Nabagize Beliya w’imyaka 35 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, basanzwe mu nzu babanagamo, umwe mu cyumba n’undi mu kindi bapfuye. Bayibanagamo rimwe na rimwe mu gihe umwe ashaka undi kuko buri wese yabaga muye ariko baturanye.

Amakuru bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, ni ay’uko bakeka ko umugabo yaba yishe umugore we, hanyuma nawe akiyica yimanitse mu mugozi kuko umugore yasanzwe mu cyumba yapfuye, bakeka ko yicishijwe umupanga, naho umugabo bamusanga amanitse mu mugozi mu kindi cyumba.

Abaturanyi ba banyakwigendera.

Abaturanyi batabaye, babwiye umunyamakuru ko mu masaha y’umugoroba umugore yasanze umugabo (basanzwe baturanye) mu nzu barakinga abana babohereje gutora inkwi, nyuma bamwe mu baturage baje kujya kureba muri urwo rugo, bahageze basanga umugabo amanitse mu mugozi mu cyumba biba ngombwa ko bica urugi rw’ikindi cyumba basanga umugore nawe babanaga mu buryo bw’ubushoreke w’imyaka 35 y’amavuko yapfuye bigakekwa ko yamwishe akoresheje umuhoro.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’umugore kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre, aho yabwiye umunyamakuru ko ari ukuri.

Yagize ati” Umugabo yatandukanye n’umugore we, n’umugore wapfuye yari yaratandukanye n’umugabo, nyuma bombi babana mu buryo bw’ubushoreke kandi abaturage bari basanzwe babizi. Ejo hashize umugore asanga umugabo abaturage babonye ko umugabo atigeze asohoka barakingura bajya kureba mu rugo basanga umugabo yiyahuye yimanitse mu mugozi bakinguye mu kindi cyumba basanga umurambo w’uwo mugore bakoraga ubushoreke, kugeza ubu RIB yatangiye iperereza”.

CIP Twajamahoro, akomeza agira inama abaturage ko muri iki gihe cyo Kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakwiye kwirinda ingendo zitari ngomba bakaguma mu ngo zabo bakanirinda amakimbirane yo mu miryango ajyanye ni ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi, avuga ko uyu mugore asize abana bane, aho umukuru yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, mu gihe Se ubabyara nawe ntawe bagira kuko yapfuye umwaka ushize. Ba nyakwigendera bombi, batabarutse nta mwana bari barabyaranye, gusa bivugwa ko umugabo yaba asize abana ngo yabyaye ku bagore bari baratandukanye mbere. Amakuru kandi avuga ko mu busanzwe aba bombi nta makimbirane bagiranaga hagati yabo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →