Kamonyi/Runda: Umwana w’imyaka 13 yaguye mu nkuka za Nyabarongo aburirwa irengero

Munezero Christian w’imyaka 13 y’amavuko,akaba mwene Mbonabucya Desire na Uwamahoro Odette batuye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Mata 2020 yaguye mu mazi y’inkuka za Nyabarongo aburirwa irengero.

Munezero Christian, yajyanye n’abandi bana batanu bagiye koga mu nkuka za Nyabarongo aho imenera. Uyu niwe waheze muri aya mazi ndetse baramushakisha aburirwa irengero kugeza bwije batamubonye.

Abaturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko amakuru akimenyekana kuko yatanzwe n’umuzamu wo mubisheke witwa Byukusenge, bahise batangira igikorwa cyo kumushakisha ariko bwira batamubonye ku buryo bavuga ko ku munsi w’ejo tariki 22 Mata 2020 bazasubira kumushakisha.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo ndetse anahamanya n’aba baturage, aho yavuze ko uyu mwana agishakishwa ngo barebe niba yaboneka.

Mu gihe twandika iyi nkuru, twakwibutsa buri wese koi bi bihe ari ibihe bidasanzwe aho icyorezo cya CoronaVirus kibasiye Isi ndetse n’u Rwanda. Mu mabwiriza ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana nacyo harimo kimwe gihatse ibindi aribyo gahunda ya “Guma mu rugo” mu gihe nta muti nta n’urukingo by’iki cyorezo. Baba abakuru, baba abana buri wese gahunda ni “guma mu rugo”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →