Iby’umuti uvura Coronavirus watangajwe na Perezida wa Madagasikari birakemangwa

Kuwa mbere tariki 20 Mata 2020, nibwo umukuru w’Igihugu cya Madagasikari, Andry Rajoelina yatangaje ko igihugu cye cyavumbuye umuti ushobora kuvura icyorezo cya CoronaVirus. Nyuma y’igihe gito gusa awutangaje, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, ryatangaje ko uyu muti atari uwo kwizerwa.

Perezida Rajoelina, ubwe yanyoye kuri uyu muti ukozwe mu biti bya kimeza( ibimera gakondo) ndetse atangaza ko ugiye kuboneka mu gihugu hose kugira ngo uvure iki cyorezo cya CoronaVirus.

Nubwo yatangaje uyu muti ku mugaragaro, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO rivuga ko nta bushakashatsi bwakozwe n’abahanga kugira ngo bemeze niba koko uwo muti wa Madagasikari uvugwa ko uvura Covid-19 ukora by’ukuri.

Uretse no kuba OMS/WHO, itemera iby’uyu muti, n’ikigo cy’igihugu kita ku buvuzi (ANAMEM) gikemanga iby’uwo muti wakozwe n’ikigo c’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (IMRA).

Uyu muti bivugwa ko ukiza CoronaVirus, uhabwa abaturage ba Madagasikari batishoboye ku buntu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →