Ubushinwa bwateye utwatsi iby’iperereza rigamije kumenya inkomoko ya CoronaVirus

Leta y’Ubushinwa yanze icyifuzo kigamije Iperereza mpuzamahanga ryigenga ku nkomoko y’icyorezo cya CoronaVirus cyugarije Isi muri ibi bihe. Ni kenshi iki Gihugu cyagiye gishyirwa mu majwi ko aricyo nyirabayazana wa Covid-19. Iryo Perereza ngo rishingiye ku mpamvu za Politiki no kurangaza iki Gihugu.

Umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru w’Igihugu cy’Ubushinwa witwa Chen Wen, ukorera muri Ambasade yabwo mu Bwongereza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ubwo busabe bw’iri Perereza bushingiye ku mpamvu za politike.

Uretse kuba ubu busabe ngo bushingiye ku mpamvu za Politiki, yongeyeho ko ibi byarangaza Ubushinwa mu rugamba burimo bwo kurwanya iki cyorezo.

Amakuru ku nkomoko ya Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus – n’uburyo yakwirakwiriye mu ntangiriro, ashobora gufasha ibihugu mu kuyirwanya.

Byibazwa ko iyi virusi yakomotse mu isoko ricuruza ibikomoka mu mazi ryo mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera y’umwaka ushize.

Hagati aho, icyegeranyo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) gishinja Ubushinwa gukwirakwiza amakuru ayobya ajyanye n’iki cyorezo. Ikigo cya EU gikurikirana ibikorwa byo hanze (External Action Service) kivuga ko Uburusiya, n’Ubushinwa ku kigero gito, “byohereje amakuru ayobya” muri EU no mu bihugu bihana imbibi nayo.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na we yakomeje kugenda yibasira Ubushinwa ku buryo bwitwaye kuri iki cyorezo.

Ndetse na Leta ya Missouri – imwe mu zigize Amerika – igiye kurega mu nkiko leta y’Ubushinwa, iyishinja kuba ari nkaho ntacyo yakoze mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bagiye bamagana amakuru ahwihwisa ko ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwakorewe mu kigo cy’ubushakashatsi (laboratoire) cyo mu mujyi wa Wuhan. Bavuga ko nta gihamya ishingiye kuri siyansi ihari kugeza ubu ibyemeza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →