Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mata 2020, yibukije ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko, ariko ko nk’Abanyarwanda iki ataricyo kibazo gikomeye bahuye nacyo. Yanavuze kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7( 2017-2024) ihuriranye n’iki cyorezo.
Perezida Kagame, yasubizaga ku kibazo umunyamakuru wa RBA, Jean Pierre Kagabo yari abajije ku kuba Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (guhera 2017-2024), igamije kwihutisha iterambere rirambye, kandi rigera kuri bose niba yaba idashobora gukomwa mu nkokora n’ingaruka z’icyorezo cya COvid-19, akabaza niba idakwiye kuba yasubirwamo hashingiwe ku bizaba byizwe neza bigaragaza ingaruka iki cyorezo kizagira ku Rwanda?.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati “ Iki cyorezo ntabwo aricyo kibazo cyonyine cyangwa cya Mbere Abanyarwanda bahuye nacyo, Abanyarwanda twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye, iteka Abanyarwanda barafatanya, bagakora uko bashoboye, bagakoresha imbaraga zabo uko bibashobokeye tugatera imbere”.
Akomeza ati “ Iki cyorezo rero cyo ni icyo guhangana nacyo mu mwanya wacyo kuko ni ikintu gikomeye gihungabanya ubuzima bw’Igihugu n’Abanyarwanda nyine n’Ubukungu byose birimo, ariko ubwo ni n’ikitwibutsa ngo niko bikwiriye kugenda igihe twahuye n’ibibazo nk’ibi bingana n’icyorezo ubwacyo, ni ukwishakamo ibyo dufite byose niyo byaba ko dukomeza tugashakisha n’ahandi ibyo tudafite, ariko duhera kubyo dushoboye”.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, akomeza avuga ko iri ari isomo nk’Abanyarwanda bamaze igihe kinini bize kandi buri wese, ari nayo mpamvu bitabahungabanya cyane.
Perezida Kagame, avuga ko iki cyorezo gifite ibintu byinshi kizahindura ku ngamba zari zisanzwe zarateguwe ku bizakorwa mu Gihugu byaba ku Iterambere, Imibereho myiza y’Abaturage n’ibindi. Gusa na none ngo ntabwo ari byose bizahinduka, ahubwo ni ibintu bimwe byahawe imyumvire yindi ku buryo wenda aribyo bikwiriye gushyirwa imbere cyangwa bigashingirwaho kugira ngo n’ibindi bikorwe.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul ahamya ko koko hazahinduka ibintu byinshi, haba mu mitekerereze, mu mibare, mu gushaka kwihutisha ibintu..,. iki ngo ni nk’ikintu kiza kigasa n’igikangura cyangwa igisunika abantu gukora n’ubundi ibyo bakoraga ku buryo bwihuse cyangwa bundi. Avuga ko n’ubusanzwe batagenda nk’abahumirije kuko no mu bindi bihe uretse iby’iki cyorezo, ngo bagenda bareba buri ntambwe iterwa niba ijyanye n’Igihe, niba ijyanye n’uko ibintu byatekerejwe cyangwa se niba hari ibyakongerwa ngo harusheho kuba impinduka nziza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com