• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Ubutaliyani bugiye gushyira mu bikorwa ingamba 6 zo koroshya gahunda ya Guma mu rugo

Umwanditsi
April 27, 2020

Leta y’Ubutaliyani, kuri uyu wa 26 Mata 2020 yatangaje ko igiye koroshya amategeko akomeye yari yarashyizweho mu byumweru birindwi bishize hagamijwe gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma yo kubona ko imibare y’abapfa buri munsi yagabanutse cyane guhera mu kwezi kwa Gatatu.

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, Giusepe Conte yavugiye kuri Televiziyo ko ibyo bizatangira tariki 04 Gicurasi 2020, aho abantu bazemererwa gutangira gusurana ariko ari bacyeya kandi bambaye udupfukamunwa.

Mu bizaba byemewe gufungurwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, harimo za Pariki ariko amashuri yo, aracyakomanyirijwe kugeza mu kwezi kwa cyenda ubwo ashobora kuzemererwa gutangira.

Dore ibintu bitandatu bigiye koroshywa nkuko Minisitiri w’Intebe Conte yabitangaje;

  • Abantu bazemererwa kugenda hagati mu karere kabo ariko kujya mu tundi turere bitazaba byemewe
  • Gushyingura bizongera kwemerwa, ariko bikorwa n’abantu batarenze 15 kandi bikorerwe hanze
  • Abakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza, abantu bose nabo bemerererwe gukorera siporo hanze y’ingo zabo
  • Utubari n’inzu z’uburiro bizafungura ariko gusa umuntu agura ibyo atwara – atari ukubimushyira nk’uko bimeze ubu – ibiryo ni ukubirira mu rugo cyangwa mu biro
  • Kuva tariki 01/06/2020 nibwo biteganyijwe ko utubari, inzu z’uburiro n’inzu zitunganya ubwiza bizongera gufungura bisanzwe.
  • Amakipe y’imikino azongera gutangira kwitoza hamwe tariki 18/05

Ntihatangajwe igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ishobora gutangirira.

Bwana Conte yavuze ko ibikorwa byo kwirinda guhura kw’abantu benshi bizakomeza mu yandi mezi ari imbere, nk’insengero zizakomeza gufungwa. Yasabye abantu gukomeza kutegerana nibura ku ntera ya 3m. Ati: “Niba ukunda Ubutaliyani ha intera mugenzi wawe”.

Ejo ku cyumweru, Mu Butaliyani hapfuye abantu 260, umubare muto ku munsi kuva tariki 14/03/2020. Abo iyi ndwara imaze guhitana bose ni 26,644, nibo benshi mu Burayi.

Abamaze kwandura Covid-19 mu Butaliyani ni 197,675 nk’uko bivugwa n’imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins.

Abategetsi mu Butaliyani bavuga ko ikigereranyo cy’abantu umuntu ufite iyi virus ubu yanduza kigeze hasi, ko ariyo mpamvu bagiye koroshya amategeko asanzweho.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga