Kamonyi/Ruyenzi: Umugore yaguye gitumo umugabo we n’inkumi yamwigaruriye rubura gica

Ni mu ijoro rya tariki 26 Mata 2020 ahagana ku I saa tanu, ubwo umugore w’isezerano n’uyu mugabo wigaruriwe n’inkumi yahoze ikora mu kabari, yaje avuye I Muhanga aho asanzwe aba n’abana agasanga bari mu nzu bagahita bikingirana. Bari mu nzu icururizwamo ahazwi nko ku Ndege, ku muhanda w’igitaka uva mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ugana I Gihara, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

Uyu mugabo ndetse n’iyi Nkumi ye bakibona ko umugore w’isezerano ahageze kandi ari mu ijoro bahise bikingirana, abaturanyi bamwe barimo n’inzego z’umutekano barahurura ariko mu kwanga ko hagira ibyangirika, bashyizeho ingufuri kugira ngo hatagira ucika cyangwa ngo hagire ikibazo kindi kivuka mu ijoro.

Mu gitondo cy’uyu wa mbere nibwo abaraye mu nzu bafunguriwe, batwarwa n’ubuyobozi, inzu (ni iy’ubucuruzi) irakingwa, batuma umugore w’isezerano icyemeza ko ariwe w’isezerano ajya kugishaka arakizana.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu mugore w’isezerano nyuma yo kuzana iki cyangombwa yari yatumwe ngo abone guhabwa uburenganzira bwo kwinjira muri iyi nzu ye, kugeza ku I saa tatu n’igice z’ijoro ry’uyu wa 28 Mata 2020 yari atarahabwa uburenganzira bwatumye atumwa iki cyangombwa. Ni mu gihe umugabo we akiri mu maboko y’ubuyobozi.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni uko ngo mu kujyana iki cyangombwa, yasabye ko yahabwa imfunguzo z’inzu akazimwa, akanabwirwa ko ngo na Raporo yakozwe no ku Mudugudu yabuze. Uyu mugabo we ndetse n’inkumi babasanganye bajyanwe ahashyirwa inzererezi ( hazwi nka Transit Center) mu Murenge wa Rukoma, ibintu byateye impungenge abavuga ko ubundi icyakozwe ari ikiri mu bigize icyaha cy’ubushoreke kitakajyanwa ahantu nk’aha.

Ubwo iyi rwaserera yabaga mu ijoro twavuze hejuru, umunyamakuru wa intyoza.com yarahageze, aho Mutekano witwa Jackson mu guhosha aya makimbirane ndetse no kubuza ko hagira umuntu witabazwa mu kugira ibisohorwa muri iyi nzu, yahise yambura terefone umwe mu bari bahamagawe n’umugabo n’iyi nkumi bashaka kugira ibyo batwara ariko bakabihagarika bitaratwarwa. Yanambuye kandi terefone undi muzamu urara hafi aho yakekaga ko nawe yaza kugira ibyo yakwangiza, ahasiga inkeragutabara, igikorwa abari aho mu ijoro bishimiye.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ndetse n’inzego z’ibanze aha mu kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca ni uko kugira ngo uyu mugore w’isezerano amenye ibiri kuba, yahurujwe na Basazabe n’inshuti afite hafi aha, aho ngo bahoraga biyama uyu mugabo ngo areke gusesagura umutungo no kurekurana n’iyi nkumi bavuga ko yakoraga hafi aha mu kabari, ariko ngo umugabo akavunira ibiti mu matwi, ubundi ngo akababwira ngo amafaranga bamuguze bamuzirika kuri uyu mushiki wabo bazavuge ayabishyure ariko bamureke yikorere ibye.

Uyu mugore w’isezerano kandi ngo yahoraga yohereza amafaranga, yaba agurishije imyaka cyangwa se itungo, akoherereza umugabo ngo yongere ibicuruzwa nawe akarushaho kongera urukundo n’uyu babasanganye. Uyu mugore w’isezerano, ngo yari yaratse n’inguzanyo mu rwego rwo gufasha umugabo kongera igishoro aziko agokera urugo.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, twashatse uyu mugore turamubura kuko aho yararaga yari yahahinduye ngo yagiye ahandi, gusa bamwe mu bavandimwe be n’inshuti ze za hafi nibo badufashije kubona amwe mu makuru twanditse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →