Kamonyi/Covid-19: Polisi yaje gutanga ubutumwa mu isoko yifashishije indege- Drone(amafoto)

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 02 Gicurasi 2020 ahagana ku i saa sita z’amanywa, yaje mu isoko rya Gihara riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, itanga ubutumwa ku cyorezo cya CoronaVirus ikoresheje ikoranabuhanga n’akadege katagira umupilote(Drone), yibutsa abaturage zimwe mu ngamba zigamije kugikumira no kukirinda.

Mu butumwa bwatanzwe, hifashishijwe akadege katagira umupilote (Drone), hamwe n’umupolisi watangaga ubu butumwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abaturage bibukijwe ko buri wese abashije kubahiriza gahunda za Leta zo kwirinda iki cyorezo yaba arinze ubuzima bwe, bityo akaba arinze n’abandi. Bibukijwe muri rusange zimwe mu ngamba zo gukumira no kwirinda iyi ndwara uko ziherutse koroshywa n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020.

Kanda hano usome inkuru ikwereka uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe:Gahunda ya “Guma mu rugo” yarangiye nubwo hari ibikorwa birakomeza gufunga kugeza muri Nzeri

Uko ubu butumwa bwatangwaga, umupolisi yatangaga ubutumwa akoresheje radio( icyo abenshi banzi nk’icyombo) maze hifashishijwe ikoranabuhanga bukanyura mu ndangururamajwi z’aka kadega kari mu kirere ku buryo abari mu isoko bose no mu nkengero hafi aho bumva neza ubutumwa bateguriwe.

Umupolisi wakoreshaga icyombo atanga ubutumwa bugahita bugera ku ndangururamajwi za Drone.

Abaturage, bibukijwe ko kwambara agapfukamunwa ari itegeko kdi ko bifasha mu kwirinda Covid-19, bibutswa gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza. Bibukijwe ko bagomba gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, ko kandi amabwiriza aherutse koroshywa mu kwirinda iki cyorezo, nubwo azatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 04 Gicurasi 2020, bitavuga ko kwirinda bikuweho, ko ahubwo buri wese akwiye kuba maso yirinda kandi arinda n’abandi iki cyorezo.

Muri ubu butumwa, buri wese yasabwe kubahiriza aya mabwiriza nta gukorera ku jisho, gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gutuma ashyirwa mu bikorwa, no gutanga amakuru hagamijwe gukumira icyabangamira aya mabwiriza.

 

Drone yoherejwe mu kirere gutanga ubutumwa.

 

Abaturage mu isoko rya Gihara ryimuriwe ku kibuga cya Kabasanza.

 

 

 

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →