Kamonyi: Umuyobozi w’Akarere yaremye agatima abarimu bari bafite impungenge z’umushahara wabo

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 02 Gicurasi 2020, yasubije ikibazo cy’impungenge zimaze iminsi zifitwe n’abarimu z’uko amatariki ageze kure nta mushahara barabona. Icyizere yatanze kirabarirwa mu minsi itagera kuri itatu.

Mu kiganiro Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagiranye na intyoza.com ku kibazo cy’Abarimu b’aka karere bavuga ko batinze guhembwa, mu gihe bagenzi babo mu tundi turere ngo bayabonye ndetse bageze kure bikenura, yavuze ko ibyari ikibazo cyatindije guhembwa kwabo byakemutse, ndetse ko babona igisubizo mu minsi 2 gusa.

Yagize ati ” Ndizera ko bitarenze kuwa mbere bazaba bahembwe”. 

Meya Kayitesi, iki cyizere aha abarimu ba Kamonyi agishingira ku kuba ibyari byatindije uguhembwa kwabo byakemutse. Avuga ko kimwe mu byabaye imbogamizi ari uko uwari ushinzwe Kamonyi mu kugenzura iby’iyi Mishahara atari ahari(yarwaye), ariko ko babikurikiranye bakabashakira undi ku buryo no kuri uyu wa kane ushize Akarere kakurikiranye( follow-up) aho byari bigeze bagasanga bageze ku rwego rwo kohereza imishahara kuri Konti z’Abarimu.

Mu busanzwe, buri Karere ngo kagira umuntu ushinzwe gukurikirana iby’imishahara y’Abarimu, iyo rero agize ikibazo nti hahite haboneka igisubizo, bishobora kugira ingaruka zishingiye ku gutinda kwayo. Barimu barezi ba Kamonyi, ibisubizo biri mu nzira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →