Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2020 nibwo iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya yo kuroshya ubwirinzi ku cyorezo cya Covid-19 byatangiye. Byari byavuzwe ko Guma mu rugo ivuyeho ariko ingendo zigakorwa imbere mu ntara. Kuri Kigali n’Intara y’Amajyepfo nta rutangira, ibintu ni nka mbere, kwambuka Nyabarongo uva cyangwa ujya Kigali hari rinye( ligne) y’imodoka igera Ruyenzi nkuko bisanzwe. Abari baraheze Kigali no mu majyepfo babyungukiyemo, ariko ubwirinzi buri munsi ya ntabwo.
Mu gihe hatangiye urujya n’uruza rw’ingendo nyuma yo koroshya amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubwirinzi ku bantu bavuye mu ngo bagiye mu ngendo byagaragaye ko bishobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza CoronaVirus.
Imwe mu mpamvu igaragara ni uko nko mu Karere ka Kamonyi gahana imbibi n’Umujyi wa Kigali, urujya n’uruza rwakomeje uko bisanzwe kuko imodoka ziva Kigali zambuka Nyabarongo zizanye abagenzi bava Kigali ari nako zitwara abajyayo.
Igiteye impungenge ni uko izi modoka kuzinjiramo nta buryo bwateganijwe bw’isuku y’intoki( hand sanitizer) cyangwa se ngo habe hari amazi meza n’isabune byateguriwe abinjira mu modoka bagiye.
Ikindi kigaragara kuri uyu munsi wa mbere, ni ukuba ibyo guhana intera hagati y’umuntu n’undi ku bari ku murongo nabyo bitubahirizwa bityo bamwe bakavuga ko batewe impungenge n’uku kutirinda ngo abantu bubahirize uko gahunda zatangajwe.
Ku bijyanye n’ingendo, bamwe mu bagenzi baje bavuye i Kigali ariko bahita bakomeza mu turere dutandukanye haba mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’ahandi, babwiye intyoza.com ko ataribo babonye babona imodoka zibasohora muri Kigali kuko bari barabuze ubuyivamo. Bamwe urasanga bari n’ibikapu bamanuka umuhanda wa Ruyenzi Bishenyi bajya gutega kuko imodoka zivuye Kigali zibageza Ruyenzi ahandi bakimenya.
Kuri uyu munsi kandi, hari bamwe bavuye mu ngo nta mpamvu ifatika ihabakuye. Hari bamwe babwiye umunyamakuru ko bakumbuye kureba Kigali, ko kuba babashyiriyeho iyi rinye( Ligne) ya Nyabugogo-Ruyenzi babagiriye neza.
Biragaragara ko uko amabwiriza yo koroshya ingamba yatanzwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida Kagame, kuyubahiriza biri kukigero cyo hasi kuri benshi, kandi ko na zimwe mu nzego zishinzwe gutuma ashyirwa mu bikorwa zisa nk’aho zayobewe icyakorwa mu rujya n’uruza rw’abantu basa nk’abari bakumbuye kureba umujyi wa Kigali no kugera hanze. Ibi kandi bikaba biteye impungenge n’ubwoba mu gihe ingamba zo kwirinda zakomeza gukerenswa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com