Umunyamakuru yishwe ateraguwe ibyuma muri Somalia

Said Yusuf Ali wari umunyamakuru wa Televiziyo, yatewe ibyuma inshuro nyinshi hanze y’iguriro (isoko) riri mu murwa mukuru Mogadishu. Ibitangazamakuru muri Somalia biramagana iyicwa ry’uyu munyamakuru wa televiziyo wishwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 04 Gicurasi 2020 ajombaguwe ibyuma.

Iby’uru rupfu, nta rwego rwigenga ruremeza niba ibyabaye ari ubwicanyi bwateguwe cyangwa ari urugomo ruhutiyeho. Polisi ivuga ko yafashe uwamuteye ibyuma nk’uko radio Dalsan ibivuga.

Ibinyamakuru byo muri Somalia bivuga ko Said yagiye gukiza abantu babiri bariho barwana umwe muri bo akamuhindukirana akamutera icyuma inshuro eshanu, bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Uyu ni umugabo wari ufite abana babiri n’umugore utwite umwana wa gatatu, yari amaze gutara no gutangaza inkuru ku iyicwa ry’umwarimu.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Somaliae, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga,  ejo kuwa 04 Gicurasi 2020 ryasohoye itangazo rivuga ko kwibasira abanyamakuru biri kwiyongera.

Iri tangazo rivuga ko mu mwaka ushize, abanyamakuru bane bishwe muri Somalia, abagera hafi kuri 50 bakorewe iyicarubozo cyangwa baratotezwa, abarenga 10 barafashwe barafungwa.

Ku cyumweru, ubwo wari munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amashyirahamwe y’abanyamakuru muri Somalia yandikiye ibaruwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi kandi nka “Farmajo”, yamagana ibikorerwa abanyamakuru.

Iyi baruwa ikubiyemo urutonde rw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →