CoronaVirus: Abasigajwe inyuma n’amateka ntabushobozi bwo kugura udupfukamunwa, barasaba gufashwa

Imiryango 137 y’abasigajwe inyuma n’amateka, batuye mu Mudugudu wa kagina, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, bavuga ko mu gihe buri wese asabwa kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduza icyorezo cya Covid-19, nta bushobozi na buke bwo kukagura ngo mu gihe babuze n’ubwo kugura ibibatunga kuko nta munsi y’urugo bafite, barasaba gufashwa ngo nabo birinde.

Aba basigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko mu buzima busanzwe imibereho yabo, kuramba no kuramuka babikesha ibyo bakura mu bibumbano byabo nk’Inkono, ibyungo, amavaze n’ibindi by’uyu mwuga bavuga ko ari gakondo kuri bo ndetse ubatunze kuko nta munsi y’urugo bagira ngo basarure. Babarizwa mu byiciro by’ubudehe nk’abandi uretse icya kane.

Muri iyi minsi y’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus, ubuzima busa n’ubwahagaze mu Gihugu, bavuga ko nabo aho bakuraga hahagaze kuko ibibumbano byabo byaheze mu nzu kuko nta mukiriya waza ngo abagurire bityo ngo n’uwagira aho abona amafaranga yayaguramo icyo arya kurusha kuyatanga kugapfukamunwa.

Nubwo bavuga ko nta bushobozi bwo kugura agapfukamunwa, si uko batazi akamaro gafite.   

Teraho Andereya ati” Ibyo gukaraba byo turabizi, no gupfuka iminwa turabizi ariko urunva ko amikoro yo kugura utwo dupfukamunwa ntayo. Nkanjye utagira amikoro n’undi nka mugenzi wanjye biri kure cyane. Hanyuma urumva umwana wanjye yaburara ngo natanze ayo mafaranga ngo ndagura ako kantu? Nanjye ayo magana atanu kagura nyabonye narwana ku mwana nanjye nkirwanaho. Kereka Leta iturwanyeho rwose”.

Ndahayo Musitafa avuga ko aho bakuraga ifaranga hose hahagaze. Ati“ Twajyaga dukura udufaranga muri ibi bibumbano byacu none nabyo ntabwo bikigurwa kuko ntaho tukibijyana, twajyaga bamwe tunajya gukora Ubuyedi nabyo byarahagaze twirirwa mu ngo, no kurya ni ukwambaza Imana kuko ikitwa akazi karabuze”.

Akomeza ati“ udupfukamunwa twumva ngo hari utugura igihumbi, utugura magana atanu, ariko se nubwo yaba ayo magana atanu nzayakurahe nta hantu nikoreye ikiraka nibura ngo mbashe kuyabona, nta kibumbano kigurwa? Turasaba Leta ngo itwunganire utwo tuntu tw’udupfukamunwa itudufashemo”.

Ibyimanabirizana Abubakari, ni umwe gusa twasanze afite agapfukamunwa ndetse na “Ga”) izi zambarwa zipfuka intoki, avuga ko kuzibona ataziguze ahubwo hari ibyo yahawe n’umujyanama w’Ubuzima ndetse n’undi mugiraneza. Ahamya ko akamaro bifite mu kwirinda iki cyorezo Abasigajwe inyuma n’amateka babizi ariko ko nta bushobozi. Yemwe nawe ngo iyo atagirirwa Ubuntu ngo abihabwe ntabwo yari kubyigondera.

Ibyimanabirizana Abubakari

Agira kandi ati “ Kwirinda birashoboka ariko bisaba ko Leta idufasha kuko muri twe nta muntu ufite ubushobozi bwo kwigurira yaba agapfukamunwa ndetse na “Ga”, akamaro rwose karazwi ariko nta mikoro”.

Basigwa Omar, avuga ko ubushobozi bw’agapfukamunwa ntabwo. Ati “ Udupfukamunwa rero, twebwe ntabushobozi twabona, ari ayo mafaranga bavuga ngo hagati ya 600-500, ayo magana atanu nayabonye nayaguramo ibijumba nabwo nabonye aho mbigura. Turasaba inkunga ya Leta ku bintu byose yaba utwo dupfukamunwa, yaba ibiryo, yaba…, kwirinda rwose natwe tugomba kwirinda kuko ni icyorezo kibi, umunyarwanda wese akwiriye kwirinda”.

Rwirangira Amurani Jyojyi, ashinzwe Umutekano mu Mudugudu ariko kandi yanatowe n’umuryango mugari w’Abasigajwe inyuma n’amateka ngo ajye abahagararira, ahamya ko ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa mu bagize uyu muryango ntabwo.

Ati“ Ikijyanye n’udupfukamunwa ibyo ntabwo nakubeshya ngo hari uwabishobora. Ntawabishobora, rwose nanjye ntabyo nishoboreye. Icyo nasaba Leta yacu, nihaguruke itwiteho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina bwana Nsanzabaganwa Theogene avuga ko ibyo aba basigajwe inyuma n’amateka bakoraga bikabinjiriza byasabaga ko bajya kubigurisha ari uko bagiye, avuga ko muri ibi bihe nk’ubuyobozi icyo bwakoze ari ugufasha abari bashonje bamerewe nabi.

Ati “ Ibyo bakoraga byasabaga ko bajya kubigurisha bahagurutse bagiye, Ni muri urwo rwego abo twagiye tubona bashonje bamerewe nabi twagerageje kubafasha, ariko na nyuma twaje kubona inkunga imiryango yose turayifasha”.

Ibibumbano byabuze abaguzi.

Abasigajwe inyuma n’Amateka b’ikagina babarirwa mu miryango 137 igizwe n’abantu bagera muri 700. Bavuga ko n’imiryango bumva ivuga ko ibahagarariye ntawe bigeze baca iryera muri ibi bihe bibakomereye. Bahamya ko uwo biringiye wo kubatabara ari Leta.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →