Igisirikare cya Mozambique cyisubije umujyi ukomeye wari warigaruriwe n’intagondwa

Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique aravuga ko igisirikare cy’iki Gihugu cyisubije umujyi ukomeye wari warafashwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Mu mezi macye ashize, izo ntagondwa zagabye ibitero bikaze mu buryo budasanzwe, zifata imijyi ya Quissangoa na Mocimboa da Praia yo mu majyaruguru y’igihugu.

Hashize ibyumweru bitandatu izo ntagondwa zigeze mu majyaruguru ya Mozambique, aho zageze zitwaje intwaro nyinshi zigafata imijyi mikuru y’intara ebyiri. Ibyo byatumye habaho kugira impungenge ko icyatangiye nk’amakimbirane aciriritse cyarimo guhinduka ikibazo gikomeye kurushaho.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, amakuru menshi aturuka muri kariya karere avugako kera kabaye ngo igisirikare cya Mozambique cyisubije umujyi wa Quissangoa uri ku cyambu. Aya makuru avuga ko bisa nkaho cyawisubije nta mirwano ibaye, nkuko umunyamakuru wa BBC Andrew Harding uri i Johannesburg muri Afurika y’epfo abivuga.

Amakuru avuga kandi ko imirongo ya telefone iri kongera gusubizwaho muri ako karere, ndetse no ku cyambu kiri hafi aho cya Mocimboa da Praia. Leta ya Mozambique ni gacye cyane ivuga ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba mu ntara ya Cabo Delgado. Ndetse abategetsi bakumiriye bikomeye itangazamakuru ryigenga.

Ariko umutwe wiyita Leta ya kisilamu (Islamic State), ufasha izo ntagondwa wavuze ko baherutse gufata ikindi kigo cya gisirikare, bakanafata izindi ntwaro.

Izo ntagondwa zishinja Leta ya Mozambique gutererana abakene, ariko uwo mutwe wateye ubwoba abaturage benshi b’abasivile, ukora ubwicanyi burimo no guca abantu imitwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →