Nyabarongo ihuza umujyi wa Kigali na Kamonyi yuzuye ihuza umuhanda

Ahagana ku i saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2020 nibwo uruzi rwa Nyabarongo hagati y’ahazwi nka Kamuhanda na Gitikinyoni yuzuye irenga inkombe zayo ku buryo bimwe mu bice by’uyu muhanda nta muntu wapfaga gutambuka kubera amazi. Polisi yahageze ku bw’umutekano, abantu n’ibinyabiziga bamaze igihe kigeze ku isaha bategereje kwambuka.

Igice cy’Umuhanda cyabanje kuzura cyane ni aho benshi bakunze kwita mu ikoni rya Karama, ni ku hice kegeranye n’ahantu hubatswe vuba Sitasiyo y’amashanyarazi, hafi kandi y’ahantu bakunda gutunganyiriza Konkasi n’umucanga useye mu mabuye ( ya mabuye imashini zimenagura), uretse aha kandi igice cyose uhereye hirya gato y’umuhanda uzamuka i Karama huzuye.

Uretse iki gice, urenze ikiraro werekeza Kamonyi ku gihande giherutse gukorwa ubwo bakizamuraga birinda ko hazongera kuzura nkuko byajyaga bikunda kugenda naho huzuye ku buryo umuhanda bimwe mu bice amazi yarenze agahura.

Kugeza ku i saa mbiri n’iminota 30 ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yari ahavuye, Polisi yasabye ko abantu ndetse n’imodoka, ko baba baretse kwambuka mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose. Imodoka ziva mu majyepfo zigana Kigali ziparitse Kamuhanda, iziva Kigali zambuka nazo kimwe n’abagenzi basabwe kuba bihanganiye kwambuka ku mpamvu z’umutekano.

Nyuma y’igihe kijya gushyika  ku isaha abantu n’ibinyabiziga baparitse ku buce byose haba ku ruhands rwa Kigali ndetse na Kamonyi, ubu ku i saa tatu n’igice nibwo imodoka zirekuwe ngo zambuke zerekeza Kigali, nta muntu uzi igihe bimara.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →