Abantu 7 muri 12 baturikanywe na Gerenade ikica umwe bavuye mu bitaro

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa 08 Gicurasi 2020 yatangaje ko abantu barindwi muri 11 bari bakomerekejwe na Gerenade yaturikiye i Gasabo bavuye mu bitaro hasigaramo abandi bane bakometse bikomeye. Uwa cumi na Kabiri ari nawe wari uyifite yaramuhitanye.

Iyi Gerenade, yaturikiye mu nzu ya ba Kimyozi( Salon de Coiffure) mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2020 ku i saa kumi nimwe n’igice. Yaturikanye abantu 12, umwe iramuhitana, ikomeretsa 11 barimo bane bakomeretse bikomeye, baka bakiri mubitaro.

Soma inkuru bijyana hano:Gasabo: Igisasu cyo mubwoko bwa Gerenade cyaturikanye umuntu arapfa, gikomeretsa abandi11

Iri tangazo rigira riti;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →