CoronaVirus yazamuye tsunami y’urwango no kuzira abanyamahanga – Antonio Guterres/UN

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye/UN, Antonio Guterrres mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2020 yasabye buri wese guhaguruka akamagana urwango. Yatanze ubutumwa buvuga ko iki cyorezo cya CoronaVirus cyazamuye tsunami y’urwango no kuzira abanyamahanga.

Antonio Guterres, mu gutanga ubu butumwa, nta gihugu yatunze urutoki. Gusa yasabye “abantu bose gushyira hamwe” bagahagarika amagambo y’urwango ku isi” muri iki gihe.

Ibikorwa birimo urugomo n’amagambo y’urwango kubera iki cyorezo byibasiye abanyamahanga, abatwara imodoka z’ubwikorezi, abaganga, impunzi n’abandi, byabonetse no mu karere k’ibiyaga bigari.

Guterres, yasabye ibigo bitanga ubumenyi kwibanda ku gutanga ubumenyi ku ikoranabuhanga “muri iki gihe miliyari z’urubyiruko ziri kuri murandasi aho abahezanguni bashaka kurusanga bakaruyobya”.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Guterres yasabye itangazamakuru na ba nyiri imbuga nkoranyambaga gusiba amagambo “y’irondaruhu, ayibasira abagore n’ayandi yose y’urwango”.

Yagize ati: “Ndasaba buri wese, buri hamwe, guhaguruka akamagana urwango agaha icyubahiro buri wese”.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko muri iki gihe abantu bari kurwana n’icyorezo bicyenewe cyane ko “abantu barengerwa, barindwa kunenwa bakanarindwa urugomo”.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →