Abantu basaga Miliyoni enye ku isi  bamaze kwandura CoronaVirus

Imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika igaragaza ko abantubasaga Miliyoni enye z’abantu ku Isi bamaze kwandura Coronavirus. Abo imize kwica basaga 279.000. impuguke zitangaza ko imibare y’abanduye ishobora kuba ari myinshi cyane kuko ngo hariho ibihugu ubushobozi bwabyo bukiri hasi mu gutahura iki cyorezo.

Kugeza magingo aya, Amerika iracyari igihugu cya mbere yashegeshe kurusha ibindi byose ku isi, ikaba yihariye abarenga kuri kimwe cya kane cy’abamaze kwemezwa ko bayanduye ku isi na kimwe cya gatatu cy’abo imaze kwica ku isi.

Impuguke ziburira ko umubare nyakuri w’abamaze kwandura coronavirus ushobora kuba ari munini cyane kurushaho kubera ko ibihugu byinshi bigifite ubushobozi buri hasi bwo kuyipima, bigatuma bidatanga imibare yuzuye.

Abo coronavirus yica ku munsi bakomeje kugenda bagabanuka mu bihugu bimwe nka Espagne, ariko hari impungenge ko koroshya ingamba za “Guma mu rugo” bishobora gutuma habaho “kongera kwiyongera” k’ubwandu”.

Ikindi cyiyongera kuri ibyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Leta ziri kwitegura ibihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu mu gihe iki cyorezo kiri gushegesha amasoko yo ku isi ndetse n’uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu.

Umutegetsi mukuru wo muri Leta y’Ubushinwa yabwiye ibitangazamakuru byaho ko iki cyorezo ari “ikizamini gikomeye” cyashyize ku karubanda intege nke z’iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

Uku kwemera ibitagenda, kudakunze kubaho ku bategetsi b’Ubushinwa, k’umukuru w’akanama k’ubuzima mu Bushinwa, Li Bin, kuje gukurikira ukuntu Ubushinwa bukomeje kunengwa bikomeye mu mahanga bijyanye n’uko bwitwaye iki cyorezo kikihagaragara.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →