Kamonyi/Ibiza: Abahinzi b’Umuceri mu gihombo gikomeye, Hegitari 150 ku Mukunguri zaratwawe

Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Mukunguri gihuza Akarere ka kamonyi na Ruhango, barataka igihombo gikomeye batewe n’ibiza by’imvura iheruka. Aho bateganyaga gusarura Toni 1500 ngo no kubona 500 bizagorana. Ibikorwa remezo nabyo byarangiritse, igihembwe cy’ihinga gitaha nta musaruro biteze niba badatabawe.

Mugenzi Ignace, Perezida wa Koperative Coproriz Abahuzabikorwa ikorera mu gishanga cya Mukunguri yabwiye intyoza.com ko umuhigo bari bihaye wo gusarura nibura Toni 1500 z’Umuceri muri iki gihembwe cy’ihinga bitazakunda bitewe n’ibiza.

Yagize ati“ Twatewe n’ibiza by’imvura, amazi aza ari menshi ku rwego rwo hejuru aturutse mu bice bya Muhanga na Ruhango kuko twe nta mvura yari yaguye. Yashenye ibikorwa remezo, atwara umusaruro w’abanyamuryango aho aba mbere bari batangiye gusarura. Nibura ibisaga 80% by’umusaruro w’abanyamuryango byagiye”.

Aha hose hari umuceri ugeze igihe cy’isarura ariko abahinzi barihanaguye.

Akomeza ati“ Twari twiteze Toni zitari munsi y’1500 ariko ubu turabara Toni zisaga 1000 zagiye. Ibyabaye birenze ubushobozi bw’abanyamuryango ubwabo, birenze ubushobozi bwa Koperative. Turasaba inzego zitandukanye kutuba hafi kuko n’igihembwe cy’ihinga gikurikira dushobora kutagihinga kuko ibikorwa remezo byasenyutse kandi no kubisana bishobora gufata igihe”.

Karengera Boniface, umuhinzi w’Umuceri akaba n’umunyamuryango wa Koperative avuga ko yakozweho n’ibiza ku buryo bukomeye. Ati“.….(yabanje kwimyoza), umva kubwanjye nagendesheje Buroke enye aho nabaraga nibura hejuru ya Toni imwe ariko ubu sinzi ko nzabona n’imifuka itatu muri 12 nateganyaga gusarura”.

Samvura Andereya, umuhinzi akaba n’umuyobozi wa Zone y’abahinzi bari bahize nibura gusarura Toni 120, avuga ko umukunguri wacitse Zone yose ikagenda ku buryo nta musaruro biteze. Asaba ubuyobozi kubitaho hakagira igikorwa ariko kandi akanasaba ikigo cy’ubwishingizi bagiranye amasezerano kubagoboka byihuse.

Uwimana Esperence, yari yiteze umusaruro ariko ngo ubu ni amarira gusa kuko atewe n’ibiza yari ageze igihe cy’isarura. Ati“ Nagendesheje, kuko ubushize nari nabonye ibiro bisaga 800 ariko ubu noneho utwasigaye nta n’ibiro 100 nzikuriramo”. Akomeza asaba abashinzwe gutunganya igishanga kugikora neza ku buryo gikomera ku rwego rwo guhangana n’ibiza.

Ndakengerwa Eugene, ashinzwe ibikorwaremezo bijya kuhira mu gishanga gihingwamo umuceri cya Mukunguri. Avuga ko imvura yaguye yangije ingomero ntoya zifata amazi ajyanwa mu mirima y’abahinzi. Ingomero enye zari mu gishanga zarangiritse ku buryo zidashobora gufata amazi ngo ayoborwe mu mirima y’umuceri.

Ibikorwa remezo byarangiritse.

Akomeza avuga ko nubwo atabasha guhamya agaciro nyirizina k’ibyangiritse mu mafaranga, ku makuru afite ni uko ibi bikorwa remezo byasenyutse byari byatwaye agera kuri Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000,000Frws) hatabariwemo ayagiye yongerwamo nyuma.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri ari narwo rugurira abahinzi b’umuceri umusaruro bejeje, yabwiye intyoza.com ko 98% by’umusaruro utunganywa n’uruganda uva muri iki gishanga. Avuga ko bitagishobotse ko babona umusaruro utunganywa n’uruganda muri iki gihembwe cy’ihinga.

Agira kandi ati “ Turabonamo igihombo gikomeye kuko ntabwo dushobora gukingura imiryango mu gihe Ibiza nk’ibi ngibi byamaze kwangiza umusaruro. Umusaruro wose nitwe twawuguraga, turahombye, tubuze icyo dukora, abahinzi nabo barawubuze, Koperative nayo imirimo yayo irahagaze”.

Niyongira, avuga ko igikomeye ari uko batabuze gusa umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020 B, ahubwo ngo iki gihombo batewe n’ibiza barakigumamo ndetse bishoboke ko bagitindamo bitewe n’iyangirika ry’ibikorwaremezo. Asaba ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira igikorwa mu maguru mashya igishanga kikongera gukoreshwa.

Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda(RAB) yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko ikibazo cya Mukunguri n’ibiza byibasiye iki gishanga birimo gushakirwa icyakorwa nubwo ngo hari n’ahandi.

Ati“ Ni ikibazo kitihariye kuri Mukunguri gusa. Dufite henshi hari ibibazo biri kuba by’imyuzure, ikirimo gukorwa ni ukureba ibishobora gukorwa kuko byose bitari ku rwego rumwe rw’ubutabazi. Mu bihe nk’ibi ngibi iyo amazi amaze gukamuka tureba ubufasha bwaba bwihuse bwakwifashishwa, ibyakorwa mu gihe cya vuba kugira ngo abantu badahera mugihirahiro, ibisaba ubushobozi buri hejuru kugira ngo bizakorwe mu gihe kirekire. Ni ubugenzuzi burimo bukorwa mu kureba ibyashoboka. Turimo turabarura ngo turebe ibyangiritse n’ibyihutirwa kurusha”.

Dr Karangwa, avuga ko mu gihugu hose ibyo bamaze kubarura byangijwe n’ibiza biri ku buso busaga Hegitari 3800. Avuga ko mu nama baha abahinzi ari uko nk’aho amazi agikamuka bashobora kureba ikindi bahinga kitangiza igihembwe cy’ihinga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →