• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
15/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
15/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
15/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Igihugu kimwe rukumbi muri Afurika kitagiraga umuntu wanduye Covid-19 nacyo yahageze

Umwanditsi
May 14, 2020

Abategetsi b’Igihugu cya Lesotho by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima, batangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 ko babonye umuntu umwe wanduye icyorezo cya Covid-19. Iki gihugu giherereye muri Afuriya y’epfo, nicyo rukumbi ku mugabane wa Afurika cyari gisigaye kitarabonekamo iki cyorezo.

Abategetsi ba Lesotho, batangaza ko uyu muntu ubu yashyizwe mukato nyuma y’aho bamusanzemo iki cyorezo ubwo yapimwaga nyuma y’iminsi 5 ageze muri iki gihugu. Bavuga kandi ko nta bimenyetso yagaragazaga.

Uyu wagaragaweho Covid-19, VOANews dukesha iyi nkuru itangaza ko abategetsi b’iki Gihugu bavuga ko yazanye n’abandi bagenzi benshi bavuye muri Alabiya Saudite ( Saudi Arabia) ndetse no muri Afurika y’Epfo, aba ariwe wenyine basangamo iki cyorezo.

Igihugu cya Lesotho gikikijwe na Afurika y’Epfo kugeza ubu, iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bapimwe bagasanganwa Covid-19, aho ibarurwamo abanduye 11,350. Uyu muntu kandi abonetse nyuma y’icyumweru iki gihugu cyoroheje ingamba zo kwikingira( Guma mu rugo).

Umugabane wa Afurika urabarurwamo abanduye icyorezo cya Covid-19 basaga ibihumbi 70, mu gihe abasaga 2,400 bamaze gupfa bazira iki cyorezo naho abasaga 24,800 barakirokotse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga