Nyanza: Ukekwaho ubujura yakubiswe n’irondo n’abaturage arapfa

Ni mu mudugudu wa Gatare, Akagali ka Nyamure, Umurenge wa Muyira ho mu karere ka Nyanza, ahavugwa umusore uri mukigero cy’imyaka 35 y’amavuko witwa Sebuhuturi bakunda kwita Kagofero, bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’irondo n’abaturage bamutesheje kwiba ihene mu ijoro ryo kuwa 13 Gicurasi 2020.

Intandaro y’urupfu rw’uyu musore, biravugwa ko yagiye kwiba ihene umukecuru witwa Nyirabukara Euphrasie, aho yaramaze gucukura inzu y’uwo mukecuru wabanagamo n’umwuzukuru we bagahita batabaza(umwana na nyirakuru) abaturage n’irondo baratabara, uwo bivugwa ko yari umujuru baramukubita kugeza apfuye nk’uko umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com wari aho byabereye yabitangaje.

Yagize ati” Uwo musore yari yateye ahantu, acukura urugo agirango ashyikire aho ihene zari ziziritse asanga nyiri urugo aracyari maso avuza induru, twari hafi yaho turatabara (irondo n’abaturage) ashaka gucika niko gutangatanga impande zose bamuhurizaho baramukubita ashiramo umwuka”.

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, bwana Murenzi Valence ati” Hari uwafashwe ariho yiba, aho yibaga bavuza induru batabaza irondo n’abaturage baratabara, umujura arirukanka anashaka kubarwanya kuko yarafite umuhoro nyuma baramwica, yashizemo umwuka”.

Gitifu Murenzi, akomeza asaba abaturage ayobora kwirinda kwihanira, aho abasaba ko niba umuntu aketsweho amakosa bakwiye kumushyira inzego z’ibishinzwe (RIB) zikabikurikirana.

Ahavugwa ko hacukuwe na nyakwigendera.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko uyu musore yarasanzwe azwiho ubujura, akaba akomoka mu kagali ka Butara, Umurenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza. Gitifu Murenzi yabwiye umunyamakuru ko ubugenzacyaha-RIB burimo gukora iperereza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →